RFL
Kigali

Amarushanwa yose ategurwa na FERWAFA azakinwa nta bafana bari ku kibuga kubera Coronavirus

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/03/2020 15:07
0

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko amarushanwa yose ritegura azakinwa nta bafana bari ku kibuga kubera indwara ya Coronavirus ikomeje gukwirakwira mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.



Ku gicamunsi cy’uyu wa Gatandatu tariki 14 Werurwe 2020, Ferwafa yasohoye itangazo rivuga ko amarushanwa yose itegura azakinwa nta bafana bari ku kibuga bitewe n’uko mu Rwanda hagaragaye umurwayi wa mbere wanduye Coronavirus. 

Bati “Nyuma yaho Minisiteri y'Ubuzima yemeje ko mu Rwanda habonetse umuntu wa mbere wanduye COVID-19. Turamenyesha abantu bose ko imikino yose mu marushanwa yose ategurwa na Ferwafa  igomba gukinwa nta bafana bari ku kibuga uhereye uyu munsi kugeza igihe hazatangirwa andi mabwiriza.”

Bavuze ko bakomeje gukorana n’inzego zose bireba kugira ngo ‘dukomeze gukaza ingamba zose zafashwe zigamije gukumira no kwirinda icyorezo cya Coronavirus.’

Kuri uyu gatandatu nibwo Minisiteri y’Ubuzima yamenyesheje ko mu Rwanda hagaragaye umurwayi wanduye icyorezo cya Coronavirus.

Iri tangazo rivuga ko ari umuturage w’Ubuhinde wageze mu Rwanda kuwa 08 Werurwe 2020, aho yari avuye mu Mumbai.  

Yarasuzumwe ariko ntiygaragaza ibimenyetso. Yijyanye kwa muganga arasuzumwa bamusangana iyi ndwara ifata mu myanya y’ubuhumekero.

Uyu murwayi yatangiye kwitabwaho ndetse yatandukanyijwe n’abandi barwayi. Iri tangazo risoza rivuga ko hari gushakishwa “abo yaba yarahuye nabo kugira ngo niba hari uwanduye avurwe, kandi indwara ntikwirakwizwe".

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Dr Ngamije Daniel, Minisitiri w'ubuzima, yavuze ko u Rwanda rwiteguye guhangana n’iki cyorezo “mu bushobozi buhari bujyanye n'abakozi bahuguwe..."

Yavuze ko mu gihe cy’ibyumweru bibiri uhereye kuri uyu wa gatandatu, hahagaritswe 'guterana bitari ngombwa' ndetse ko umugore n'umukozi b'umurwayi wagaragayeho iyi ndwara bashyizwe mu kato.

Isi iri mu bihe bidasanzwe kubera icyorezo cya Coronavirus- FERWAFA yamenyesheje ko imikino yose izakinwa nta bafana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND