RFL
Kigali

Nyashinski n'umugore we bibarutse imfura

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/03/2020 18:24
0

Umuhanzi w’umunya-Kenya uri mu bakunzwe Nyamari Ongegu [Nyashinski], we n’umugore we Zia Jepkemei Bett [Zippy] bari mu byishimo bikomeye nyuma bibarutse imfura yabo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Werurwe 2020.



Nyashinski yanditse kuri Twitter, avuga ‘urakoze Mana ku bw’impano y’agatangaza waduhaye’. Ntiyigeze avuga niba bibarutse umukobwa cyagwa umuhungu, abafana be n’abandi bamuhaye impundu.

Bibarutse nyuma y’uko mu Ugushyingo 2019 bahamije isezerano ryabo mu ibanga rikomeye. Kuwa 15 Gashyantare 2020, uyu muhanzi yanditse kuri Twitter abwira abafana be ko we n’umugore we bitegura kwibaruka.

Nyashinski nta muntu n’umwe akurikira [Follow] ku rubuga rwa instagram barimo n’umukunzi we. Hari amakuru avuga ko indirimbo ‘Malaika’ Nyashinski yayikoreye umukunzi we, Zia.

Zia warushinze n’uyu muhanzi ntabwo asanzwe azwi mu ruhando rw’imyidagaduro. Ni umuhanga mu guhanga imyambaro ndetse asanzwe afite iduka ry’imyenda yiyitiriye ‘Zia Collections’.

Nyashinski yataramiye i Kigali kuwa 31 Gicurasi 2019 mu gitaramo gikomeye cya Kigali Jazz Junction cyabereye Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.  

Ni umuraperi w’umuhanga w’umunyempano Kenya ikenyereho. Yanyuze mu itsinda rya Kleptomaniax ryubatse amateka rishimangira igikundiro mu ndirimbo ‘Swing swing’ yabyinywe n’abariho mu 2000.

Yashyize hanze indirimbo nka ‘Malaika’, ‘Bebi bebi’, ‘Now you know’, ‘Mungu pekee’ n’izindi zakomeje izina rye. Izi ndirimbo zacuranzwe bikomeye kuri Radio, Televiziyo n’ahandi bigeze ku rubuga rwa Youtube zumvwa ubutitsa.

Umuhanzi Nyashinski yatangaje ko we n'umugore we bibarutse imfura

Nyashinski nta muntu n'umwe akurikira [Follow] ku rubuga rwa Instagram








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND