RFL
Kigali

Ibyaranze tariki 12 Werurwe mu mateka y’Isi

Yanditswe na: Editor
Taliki:12/03/2020 18:32
0

Burya amateka ni kimwe mu bintu bitajya byibagirana mu mitwe y’abantu kandi buri munsi iyo ugenzuye neza usanga haba hari ibyabaye byaba byiza cyangwa bibi byibukwa ku munsi runaka.



Tugeze kuwa 13 Werurwe harabura iminsi 296 umwaka ukarangira. Iyi Tariki ifite byinshi ivuze mu mateka. 

1662: Ignatius na Francis Xavier bashinze itorero Gatolika muri Roma (Roman Catholic Church) bikwira amahanga

1664: New Jersey yakoronijwe n’u Bwongereza.

1689: Intambara y’aba-Williamite bo muri Ireland yaratangiye.

1868: Henry O’Farrell yagerageje kwica igikomangoma Alfred w’i Edinburgh mu Bwongereza.

1912: Aba Scout b’abakobwa bita Aba-Guide barashinzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1913: Canberra wemejwe nk’umujyi w’igihugu cya Australia.

1918: Moscow yabaye umujyi w’u Burusiya nyuma ya Saint Pertersburg yari amaze imyaka 215 ari wo mujyi mukuru.

1921: İstiklal Marşı yabaye indirimbo yubahiriza igihugu cya Turukiya.

1928: Abantu 438 bishwe n’umwuzure muri Leta ya California

1930: Mahatma Gandhi wayoboye igihugu cy’Ubuhinde, utazibagirana mu mitwe y’abatuye Isi kubera gusakaza amahoro no kurwanya akarengane yatangiye urugendo rwo kurwanya ihohoterwa ryakorwa n’Abakoloni aho yari kumwe n’abakoranabushake bagera kuri 80.

1968: Maurice yahawe ubwigenge.

1994: Kiliziya y’Abongereza (Itorero ry’Abangirikani) cyashyizeho umuyobozi w’umugore

2003: Zoran Djindjic, Minisitiri w’intebe wa Serbia yaciwe mu mujyi wa Belgrade.

2004: Perezida wa Korea y’Epfo, Roho Moo Hyun yamaganwe n’Inama nkuru y’Igihugu.

Bamwe mu bavutse kuri iyi Tariki

1753: Jean Denis, umunyapoliti, umunyamategeko, umunyamakuru, umunyamateka wo mu Bufaransa.

1781: Frederica w’i Baden, umwamikazi wo muri Suwede.

1816: Jane Pierce, umugore wa Perezida wa 14 wayoboye Amerika, Flanklin Pierce.

1821: JohnAbott, umunyamategeko, umunyapolitic wanabaye Minisitiri muri Canada.

1932: Bob Houbregs, umukinnyi wa Basketball muri Canada.

1981: Holly Williams, umuririmbyi w’umunyamerika.

1984: Shreya Ghoshal, umuririmbyi w’umuhindekazi.

1994: Tyler Patrick Jones, umukinnyi wa filime w’umunyamerika.

Bamwe mu bitabye Imana kuri iyi Tariki

1374: Go-Kogon, umwami w’abami w’u Buyapani.

2003: Zoran Djindjic, Minisitiri w’intebe wa Serbia

2003: Lynne Thigpen, umuririmbyi akaba n’umukinnyi wa filime muri Amerika.

2011: Olive Dickason, umunyamateka w’umunyakanada.

2011: Nilla Pizzi, Umuhanzikazi w’Umutaliyani.

2012: Dick Harter, umukinnyi, umutoza wa Basketball muri Amerika.

Inkuru ya Mayira David-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND