RFL
Kigali

Korali Holy Nation yo muri ADEPR Gatenga iri mu myiteguro y’urugendo rw’ivugabutumwa i Rwikubo

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:12/03/2020 18:26
0


Holy Nation choir ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Paroise ya Gatenga, kuri ubu iri mu myiteguro y’urugendo rw’ivugabutumwa izakorera i Rwamagana ku Mudugudu wa Rwikubo



Nyuma yo gukora indirimbo zihembura imitima y’abantu no gukora ibiterane bitandukanye, korali Holy Nation ibarizwa kuri ADEPR Gatenga igiye gukora urugendo rw’ivugabutumwa i Rwikubo. Ni igiterane yatumiwemo na Korali Belisheba ikorera umurimo w’Imana muri CEP UR Rwamagana.


Pastor HABYARIMANA Desire umenyerewe ku ijambo ry’Imana ry’umwimerere kandi rikora ku mitima ya benshi ni we uzabwiriza muri iki giterane. Aganira n’Inyarwanda.com, umuyobozi wa Korali Holy Nation Bwana NKUNDIMANA Jean Leon yasabye abantu kubasengera kugira ngo Imana izabakoreshe iby’ubutwari.


Mu magambo ye bwite ati” Icyo nasaba abantu, ni uko badusengera abazabishobora bakazaza tukazajyana muri iri vugabutumwa tukajya gushaka intama zazimiye hariya mu mujyi wa Rwamagana kandi Imana izadukoresha iby’ubutwari”. Biteganijwe ko igiterane kizaba tariki 22 Werurwe 2020, kuva saa mbiri za mu gitondo kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kikazabera kuri ADEPR Rwikubo aho kwinjira bizaba ari ubuntu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND