RFL
Kigali

Miss Jojo, Anita Pendo, Sandrine, Hope mu bagore bagize uruhare mu iterambere ry'imyidagaduro

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/03/2020 12:54
0

Muri iki cyumweru u Rwanda rwifatanyije n’amahanga mu kwizihiza umunsi mpuzampahanga w'abagore. By'umwihariko mu Rwanda uburinganire n'ubwuzuzanye bw'abagore n'abagabo byashyize itafari mu kwongera kubaka Igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



Kuwa 08 Werurwe 2020 Perezida Kagame, yanditse kuri Twitter avuga ko iyo abagore bangutse, igihugu na cyo kiba cyungutse. Yabashimiye uruhare rwabo mu rugendo rw’iterambere no guhindura u Rwanda.

Mu myaka 26 ishize abagore bagize uruhare rukomeye mu kwiyubaka kw’inzengo nyinshi nko mu buzima, ubuhinzi, umutekano, guhanga akazi, ubwikorezi n'ibindi bitandukanye biri mu musingi w’iterambere.

No mu ruganda rw'imyidagaduro naho abagore ntibatanzwe. INYARWANDA iragaruka ku mazina ya bamwe mu bagore babonye amahirwe uruganda rw'imyidagaduro rutanga bayabyaza umusaruro, bahindura imyimvure ya benshi, bararwubaka.

1. Ntirenganya Emma Claudine

Emma Claudine niwe munyamakuru wa mbere wavugiye kuri micro za Radio Salus ya Kaminuza y'u Rwanda i Butare yakoreye igihe kinini. Mu gihe cye Radio Salus yari iri imbere mu zari zikunzwe mu gihugu.

Icyo gihe iyi Radio yari ifite abanyamakuru bakomeye barimo abacyumvikana mu itangazamakuru barimo nka Germain Uwahiriwe, Barada Clementine, Leonidas Ndayisaba, Philos Hakizimana, Ally Soudy, Mike Karangwa n’abandi.

Muri Kamena 2014 Emma yatangaje ko yasezeye kuri iyi Radio nyuma y’uko yari abonye akazi muri ONG yitwa Girl Hub Rwanda itegura ikinyamakuru kikaba n'ikiganiro cyitwa ‘Ni Nyampinga’.

Ari kuri Radio Salus yakoze ibiganiro byibandaga ku buzima bw’imyororokere benshi barara ijoro bateze amatwi bumva inyigisho ze, kandi byagize akamaro kuko byatumye bamwe batangira kuganiriza abana babo.

Ijwi rye ryatumaga benshi bagumishaho urushinge.  Emma Claudine ni umuyobozi wa ‘Ikirezi Group’ yateguraga ibihembo bya Salax Awards, gusa muri 2019 yabishyize mu biganza bya Ahupa y’umushoramari Ahmed washinze Televiziyo ya BTN.

Ahupa ifite amasezerano yo gutegura ibi bihembo mu gihe cy’imyaka itanu. Ku nshuro ya mbere babitegura ababitsindiye bavuze ko batishyuwe ndetse n’igihe babiherewe basanze hari ayavuyeho kubera imisoro.

Nyamara igihe byategurwa na Ikirezi Group ya Emma Claudine, ibibazo mu mitegurire ntibyaburaga bagashikama bagahangana nabyo kandi, mu rugamba rw’ibyo byose hakavamo umusaruro mwiza.

2. Tidjara Kabendera


Tidjara Kabendera wamamaye nka TK, Big Sister, Mama Afrika ari mu banyamakuru b’abagore bakomeye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda.

Ijwi rye ryumvikanye bwa mbere ku ndangururamajwi za Radio Rwanda, kuwa 10 Gicurasi 2004. Imyaka 15 irashize asizanira kusa icyivi cy’umubyeyi we, Shinani.

Azwi na benshi mu biganiro byubakiye ku myidagaduro n’ibihugura rubanda; akurikirwa n’umubare munini mu biganiro ‘Kazi ni kazi’, ‘Amahumbezi’ bya Radio Rwanda ndetse n'ikigano cy'Igiswahili ‘East Afrika Connexion 250’ gitambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda (RTV).  

Yumvikana mu biganiro bitandukanye ariko cyane cyane iby’imyidagaduro aho yafashije benshi kwisanga muri iki kibuga.

Benshi mu bahanzi b’amazina akomeye banyuze mu biganza bye kandi nabo babigaragaza kenshi. Arwanira ishyaka buri wese uteza imbere umuziki w’u Rwanda akabigaragaza mu migirire ye ya buri munsi.

Yicaye ku ntebe ise yicayeho anavugira kuri Radio na Televiziyo by’Igihugu; umubyeyi we yubakiyeho amateka akibukwa.

3. Hope Azeda


Hope yize amashuri abanza kuri Nengo Primary School, ayisumbuye yiga kuri Namasagali College naho Kaminuza yiga muri Makerere University aho yize ibijyanye n’ubuhanzi.

Ni we washinze Itorero ry’Ikinamico ryitwa Mashirika ndetse yanatangije Iserukiramuco ryitwa Ubumuntu rigiye kuba ku nshuro ya gatandatu. Ni umwe mu bagore bitinyutse babyaza umusaruro impano yabo.

Uruhare rwe mu kubaka uruganda rw'imyidagaduro ruri mu bijyanye no gukundisha abantu amakinamico akinirwa ku rubyiniro, kwigisha abakiri bato kubyina, gukina filimi n'ibindi bitandukanye.

Muri Kanama 2019 Hope Azeda yagiriwe icyizere agirwa umutoza w’abanyempano 18 batoranyijwe mu ijana berekanye imikino yahawe amahirwe yo gukomeza mu kiciro kibanziriza icya nyuma (1/2) cy'irushanwa ‘East Africa Got Talent’ ryegukanwe n’abanya-Uganda.

Hope Azeda yahabwa intebe y'icyubahiro mu bagore bakoze kandi bakazamura uruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda.

4. Makeda Mahadeo [Dj Makeda]


Ni umunyamakuru wa CNBC Africa, umuhanga mu kuyobora ibirori udategwa mu rurimi rw’icyongereza wakoreye igihe kinini Contact FM/ TV.

Ni umushyushyarugamba umaze kuyobora ibirori n’inama zikomeye byatumye hari benshi atinyura.  Izina Mackeda ryatangiye kuvugwa cyane mu 2000 ubwo yari umunyamakuru wa Contact FM. 

Ni umwe mu bari bagize Akanama Nkemurampaka k’iri rushanwa ‘East Africa Got Talent’ yari ahuriyemo n’umuhanzikazi Vanessa Mdee wo muri Tanzania, Umunya-Kenya Jeff Koinage n’Umunya-Uganda Kagwa.

Makeda yavukiye muri Amerika mu 1987. Avuka kuri se w'umunyarwanda na nyina w'umunya-Jamaica. Yakuriye muri Jamaica ari naho yakuye impamyabumenyi mu bijyanye n'indimi.

5. Anitha Pendo

Ni umunyamakuru, umushyushyarugamba, avangavanga imiziki kandi byose abimazeho igihe kinini. Yanyuze mu bitangazamakuru bitandukanye, ubu ni umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA).

Yayoboye ibitaramo n’ibirori bitagira umubare mu ruhando rw'imyidagaduro gusa ibitakwibagirana n’ibitaramo bya Primus Guma Guma Super Star. Ashyira imbaraga mu kwisanisha n’ibigezweho bituma atarambira abamureba ku rubyiniro.

Anita Pendo avuga ko ari umugore wirwanyeho kandi koko yarabigaragaje nyuma y’uko atandukanye n’umukunzi we Ndanda. Inyandiko ze nyinshi agaragaza ko ashikamye kwita ku bana yabyaye.

Yabaye ikitegerezo n'ikiraro cyiza ku bakobwa bifuzaga kwinjira mu mwuga wo kuvangavanga imiziki. Itafari yashyize mu kubaka no guhindura isura y'imyidagaduro mu Rwanda, ni inkingi ikomeye itarenzwa ijisho.

6. Uwamahoro Antoinette


Ni umugore wahariye ubuzima bwe ibijyanye no gukina filime kandi no mu bihe bitandukanye yagiye abihemberwa.

Azwi na benshi ku mazina atandukanye nk’Intare y’Ingore, Mukadata, Umubyeyi Gito aho yakinaga mu isura y’umuntu utari mwiza na gato. Izina rye ryagize ubukana binyuze muri filime ‘Seburikoko’ aho akina yitwa Siperansiya.

Arubatse afite abana batatu. Yavukiye Rusizi akurira mu Mujyi wa Kigali ari naho yize amashuri abanza n’ayisumbuye. Yanditse ndetse anakina muri filime nka ‘Umubyeyi gito’, ‘Ishyari Ni Ishyano’, Igihano cy’Ikinyoma’, ‘Ikigeragezo cy’Ubuzima’ n’izindi.

Yaciye inzira aba n’ikitegererezo cya benshi mu b’igitsina gore bagiye binjira mu byo gukina filimi mu bihe bitandukanye.

7. Miss Jojo

Josiane Iman Uwineza wamenyekanye nka Miss Jojo mu ruhando rwa muzika nyarwanda agakundwa bikomeye mu Rwanda, yabaye umuhanzi wo hambere wakunzwe igihe uruganda rwa muzika rw'uburaga umutwe.

Yari ahari nk’umuririmbyi mwiza w'ibyo bihe. Ubusanzwe yitwaga Uwineza Josiane nyuma ahindura idini ajya muri Islam ahita afata izina rya Uwineza Iman Josiane.

Ni umwanzuro yafashe abisabwe n’uwari umukunzi we witwa Munyampundu Saleh baje gushwana.

Muri Nyakanga 2012 ni bwo Miss Jojo yatangaje ko ahagaritse ibikorwa by’umuziki.

Ubu asigaye akora muri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda. Umwibuke mu ndirimbo nka 'Ndi nde', 'Bereterida', 'Nganirira', 'Inshuti', 'Siwezi enda', 'Tukabyine', 'Sweet Sweet' n’izindi.

Yatinyuye abakobwa batari bacye nabo binjira mu muziki bafatanya na basaza babo bazamura uruganda rwa muzika.

8. Isheja Butera Sandrine


Kuri ubu ni umunyamakuru wa Radio ya Kiss fm cyakora yanyuze no kuzindi zitandukanye zikomeye.

Ni umugore wahiriwe n’urugendo rw’itangazamakuru amazemo igihe kinini, ijwi rye ryatumbagije ubwamamare bwe kugeza anifashishijwe mu birori bitandukanye, yagiye kandi akora mu kanama nkemurampaka mu marushanwa y’ubwiza.

Akunzwe n’umubare utabarika w'abamutega amatwi mu biganiro bya mu gitondo bitambuka kuri Radio Kiss FM. Sandrine kandi agira uruhare rukomeye mu gutinyura no gutera imbaraga abagore n’abakobwa mu rugendo rw’ubuzima.

Ijwi rye n'ubuhanga mu gutegura ibiganiro bye n'ubundi biba mu murongo w'imyidagaduro byatumye abakobwa batari bacye bakunda kandi bitabira umwuga w'itangazamakuru kuko bumvaga bashaka gutera ikirenge mu cye.

Mu biganiro akora kandi yafashije abahanzi batari bacye mu kuzamuka, ibi byose bikaba byahuriza hamwe bikamushyira ku rutonde rw’abagore bafashije runini uruganda rw'imyidagaduro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND