RFL
Kigali

Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin ashobora kuyobora iki gihugu kugera mu 2036

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:11/03/2020 19:12
0


Vladimir Vladimirovich Putin, Perezida w’ u Burusiya ni umugabo wahoze ari umu ofisiye w’Abasoviyete ‘KGB’. Ubuyobozi bwo mu nzego zikomeye nka Perezida ndetse na Minisitiri w’Intebe, Putin abimazeho imyaka 20. Ubu Inteko Nshingamategeko yemeje ko ashobora kongera kuyobora izindi manda ebyiri.



Mu mezi make ashize, Perezida Putin yasezereye abakozi bagize Guverinoma ye anashyiraho impinduka mu Itegeko Nshinga ry’iki gihugu. Mu itegeko Putin yagombaga kuva ku butegetsi asoje manda ze enye, mu mwaka wa 2024. Ejo hashize ndetse n’uyu munsi, Inteko Nshingamategeko yemeje ko Perezida Putin ashobora kuba yakwiyamamariza izindi manda ebyiri—buri manda imara imyaka 6, ubwo akaba yazava ku butegetsi mu mwaka wa 2036.

Perezida Putin we, avuga ko nta mugambi afite wo kwiharira ubutegetsi. Ibyo arabivuga kuko hari abagaragaza ko ashaka kuguma ku mutwe w’iki gihugu. Ubu, Putin agejeje imyaka 67, ubwo aramutse akomeje kuyobora yazavaho yujuje imyaka 83. Iki kifuzo cyo kugumisha Putin ku butegetsi cyatowe n’abagize Inteko Nshingamategeko ‘State Duma’, bagera kuri 383, naho 43 barifata, ariko ntibarwanya iki kifuzo. Iki kifuzo kandi, kikaba cyanemejwe n’abasenateri.

N’ubwo hari abagaragaza ko Putin ikifuzo cye ari ukuguma ku butegetsi, we akomeje kubihinyuza, avuga ko nawe yemeye iki kifuzo ari nk’ amabura kindi. Gusa, anavuga ko Uburusiya bukeneye kwema mu bihe bigoye, avuga ko Igihugu kidateye imbere ku buryo buhagije ngo kibe cyahindagura ba Perezida. Ibi, bisa n’ibyo umuvugizi wa ‘Duma’ Vyacheslav Volodin avuga, ko izi mpinduka zigamije iterambere rinoze ry’Igihugu.

Izi mpinduka mu Itegeko Nshinga, zirongerera ubu basha inteko nshingamategeko, ndetse na Perezida, aho ashobora kwirukana umucamanza uwo ari wese mu rukiko rukuru, ndetse akaba yanahakana cyangwa akanga amategeko yatowe n’Inteko Nshingamategeko. 

Biteganijwe ko mu gihugu cy’ u Burusiya hazabaho amatora rusanjye—amatora ya rubanda—ku wa 22, Mata, uyu mwaka, aho abaturage bazaba batora niba Itegeko Nshinga ryahinduka. 

Src:economist.com, bbc.com,news18.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND