RFL
Kigali

Senderi Hit yavuze ibyiza 15 by’abagore mu ndirimbo nshya-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/03/2020 13:17
0

Umuhanzi Senderi International Hit yasohoye indirimbo nshya yise ‘Abagore ni byose’ yavuzemo ibyiza 15 by’abagore.



Iyi ndirimbo ‘Abagore ni byose’ isohotse isanganira izindi ndirimbo nshya uyu muhanzi aherutse gusohora zirimo ‘Ikirashi’, ‘Imitako ya migongo’, ‘Cyimbagira’ n’izindi.

Yabwiye INYARWANDA, ko yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo gufasha abagore kwizihiza umunsi wabo no kugira ngo abateranira mu kagoroba k’ababyeyi bajye bayifashisha mu kugaragaza uruhare rw’umugore mu iterambere.

Yanavuze ko yayikoze kugira ngo akomeze kwigarurira abafana b'abagore. Ati “Nayikoze kugira ngo nigarurire imitima y’abagore kugira ngo bagume ari abafana. Kuko hafi 75% ni abagore bo mu Mujyi no mu cyaro ni abafana.”

Yavuze ko iyi ndirimbo ayitezeho ko azanakundwa n’urubyiruko biturutse ku njyana yayo.

Muri iyi ndirimbo yavuzemo ko ahari abagore haba ibyishimo, umunezero, amahirwe, igihugu gitera imbere, ubuzima n’ibindi.

Asohoye iyi ndirimbo mu gihe hashize icyumwe kimwe ahawe igikombe n’Akarere ka Kirehe nk’umuhanzi w’indashyikirwa uvuka muri aka karere wahize abandi binyuze mu ndirimbo ze zarenze umupaka.

Senderi ni umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bamaze igihe mu muziki. Imyaka irenze 15 akora indirimbo zitandukanye zubakiye ku mibereho y’abaturage, izivuga kuri gahunda zitandukanye za Leta n’ibindi.

Mu bihe bitandukanye yagiye yegukana ibihembo n’amashimwe atandukanye mu muziki. Yaririmbye mu bitaramo n’ibirori bikomeye, hose ivumbi ritumuka.

Umuhanzi Senderi Hit yasohoye indirimbo nshya yise 'Abagore ni byose'

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'ABAGORE NI BYOSE' YA SENDERI HIT

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND