RFL
Kigali

Mount Kenya irashishikariza abangavu kwigirira icyizere no guharanira ejo habo heza-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:11/03/2020 23:00
0


Ku Munsi Mpuzamahanga w’Abagore, kaminuza ya Mount Kenya Kigali yatanze ibiganiro muri G.S Nyanza Kicukiro hibandwa cyane ku gushishikariza abangavu bo muri iki kigo kwigirira icyizere, uburyo bakwiyitaho no guharanira kuzagira ejo hazaza heza. Ibi biganiro byatanzwe kuri uyu wa Mbere tariki 8 Werurwe 2020.



Dr Connie Mureithi uhagarariye ishami ry’ubuganga muri kaminuza ya Mount Kenya yagaragarije itangazamakuru ko ibi biganiro bifitiye akamaro abangavu. Ati”Buri mwaka haba umunsi w’abagore, ikiba kigamijwe ni ukububakamo icyizere, turicara tukigira hamwe uko byakorwa ariko uburyo bumwe ni ukubanza bakamenya kwita ku mibiri yabo”.

Yakomeje avuga ko kumenya kwiyitaho nabyo ari ingenzi kandi biri no mu byo babaganirije. Yavuze ko babashishikarije guharanira kuzagira ejo heza bagendeye ku ngero z'ababigezeho babahaye ibiganiro barimo abagore bigisha muri Mount Kenya bafite impamyabumenyi zo ku rwego rwa PhD.

Dr Mercyline Kamande nawe wigisha muri Mount Kenya uri mu batanze ibiganiro yavuze ko intego yabo ari ukubakamo icyizere aba bangavu. Ati”Icyo tugamije ni ukububakamo icyizere, murabizi ko hari abana benshi b'abakobwa bajya bava mu ishuri, ibyo twababwiye ko atari byo ahubwo bagomba kwiga kandi bagatsinda nk’abahungu’’.

Yakomeje avuga ko ababyeyi bagakwiye kujya bagira umwanya uhagije wo kuganiriza abana b'abakobwa ku buzima bw’imyororokere ari nayo mpamvu babahaye kotegisi zakorewe mu Rwanda bakabigisha uko zikoreshwa kuko n’isuku ari ngombwa ku mukobwa.

Uwizera Bernadette umuyobozi w’ikigo cya G.S Nyanza Kicukiro yavuze ko ibiganiro nk’ibi biba bikenewe mu bigo by’amashuri. Ati”Ibi biganiro biba bikenewe mu bigo by’amashuri bihuriramo abana baturuka mu miryango itandukanye. Biba bikenewe ku bana bacu b’abangavu bageze mu gihe bashobora gutwara inda zitateganyijwe’’.

Yavuze ko iyo bagize amahirwe bakabona umuntu abaganiriza ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere no kwitegura ejo hazaza bakiri bato, bibagirira akamaro kuko ari bo bazaba ababyeyi b’ejo hazaza. Yashimiye Mount Kenya yagize iki gitekerezo anavuga ko hakenewe n’abandi benshi nka bo ku buryo bibaye byiza nibura bajya baboneka buri gihembwe bakabaha inyunganizi mu gutanga ibiganiro nk’ibi bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Mukeshimana Nadia wiga mu mwaka wa 2 muri iki kigo yavuze ko mu byo yasigaranye yigishijwe harimo kugirira isuku imyanya y’ibanga. Yakomeje avuga ko ibi biganiro bifite akamaro kuko iyo babaganirije bamenya uko bitwara kuri ba shuga dadi n’ibindi.

Kuva mu mwaka wa 1 w'ayisumbuye kugeza mu mwaka wa 3 ni bo bangavu baganirijwe bashishikarizwa kugira intego, isuku, icyerekezo by'inzira y’iterambere. Bahawe kandi ibikoresho by’isuku birimo kotegisi, impapuro z’isuku n’ibindi.


Dr Mercyline Kamande uwa 3 uturutse [ibumoso] na Dr Connie Mureithie uwa 2 uturutse [iburyo]


Abangavu bo muri G.S Nyanza Kicukiro bakurikiranye ibiganiro

Mount Kenya yatanze ibikoresho by'isuku


Abangavu bahawe ibikoresho by'isuku birimo kotegisi




Uwizera Bernadette umuyobozi wa G.S Nyanza Kicukiro

REBA HANO UKO BYARI BIMEZE


VIDEO: Murindabigwi Eric Ivan-InyaRwanda Tv





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND