RFL
Kigali

11 bafunzwe nyuma y’uko umuhungu wa Museveni anenze Polisi yananiwe guhangana n’abateye Bebe Cool amacupa arimo inkari

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/03/2020 17:16
0


Lt.Gen Muhoozi Kaineguaraba, umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yanditse yikoma Polisi ya Uganda yananiwe gucunga umutekano mu gitaramo umuhanzi w’umunyabigwi Bebe Cool yaterewemo amabuye, amacupa arimo inkari n’ibindi.



Iki gitaramo cyiswe 'Boom Party’ cyabaye kuwa Gatandatu w’icyumweru twasoje cyari icy’umuhanzikazi Cindy Sanyu, cyabereye ahitwa Lugogo Cricket Oval.

Gen.Muhoozi yanditse kuri Twitter, avuga ko Polisi ya Uganda ndetse n’abasore b’ibigango bari bashinzwe umutekano ahabereye igitaramo bagize uburangare agatsiko k’abafana kari gafite umujinya w’umuranduranzuzi kibasira Bebe Cool.

Bebe Cool usanzwe uri mu bahanzi bashyigikira Perezida Museveni, akigera ku rubyiniro bamwe mu bafana basabye ko akurwaho igitaraganya ntibyubahirizwa batangira kumutera amabuye, amacupa ya pulasitike arimo inkari, n’ibindi.

Ugbliz yo muri Uganda ivuga ko uyu muhanzi yahohotewe n’ikivunge cy’abafana bamushinja kwihoma kuri Museveni. Polisi ya Uganda yagerageje guhosha izi mvururu ndetse iteguza gufunga iki gitaramo.

Gen Muhoozi ati “Ni gute Polisi ya Uganda n’abashinzwe umutekano w’ahabereye igitaramo (Bouncers) cya Cindy bananiwe guhangana n’agatsiko k’abagizi ba nabi bibasiye umwe mu bahanzi bakomeye muri Uganda."

“Aka gatsiko kakubise na bamwe mu bagore (ku munsi w’abagore) kabaziza ko bakunda Museveni na Bebe Cool. Reka twitege byinshi byiza kuri Polisi ya Uganda.”

Umuvugizi wa Polisi muri Uganda, Fred Enanga, yabwiye itangazamakuru ku gicamunsi cy’uyu wa Mbere ko abantu 11 batawe muri yombi bafungirwa kuri sitasiyo ya Polisi iri i Jinja.

Yavuze ko Bebe Cool atakomerekejwe n’amacupa yatewe kandi ko abapolisi bari mu gitaramo ari bo bagaragaje bamwe mu bari mu gatsiko kahohoteye uyu muhanzi. Avuga ko ibyabaye kuri Bebe Cool bitari mu murongo wa politiki ahubwo ko ari amashyari asanzwe mu ruganda rw’imyidagaduro.

11 bafunzwe ni Ssempala Juma, Otim Ashraf, Nyanzi Nasur, Jawadi Jimmy, Muhwezi Gift, Abuyi Suleiman, Kasule Herman, Ssemogerere Kasim, Habimana Innocent, Ndabangi Godwin na Rubage Faima.

Ni ku nshuro ya kabiri Bebe Cool atewe amabuye, amacupa ya pulasitike arimo inkari n’ibindi. Bwa mbere hari mu gitaramo cyari cyateguwe n’itsinda rya Swangz Avenue.

Mu minsi ishize Bebe Cool wubakiye ku njyana ya Reggae, yatangaje ko yanzuye guhagarika umuziki nyuma y’umwaka wa 2021. Ibi yabitangaje ubwo yari kumwe n’inshuti ze aho atuye mu gace ka Kiwatule.

Inshuti ze zavuze ko uyu muhanzi ari gushaka uko yashora imari mu muziki agashinga inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ndetse agashaka n’abahanzi bashya azafasha kuzamuka.

Bebe Cool avuga ko imyaka 45 y’amavuko azuzuza nyuma y’umwaka wa 2021 itamwemerera gukomeza kuba inshuti n’urubyiniro ahubwo ko agomba gushyigikira abahanzi b’amaraso mashya.

Ati “Sinzaba ngishoboye gusimbagurika ku rubyiniro nyuma y'imyaka 45. Ndashaka kujya mu bindi bizafasha abakiri bato. N'ubundi nzagenda abantu bakomeze bumve indirimbo zanjye gusa uwo ni umurage muto, umurage munini ukorwa mu bantu. Ndashaka kwibukirwa mu bantu nafashije, rero ahazaza hanjye ndahabona cyane mu gufasha abakiri bato.”

Nyuma y’umwaka wa 2021 Bebe Cool azagura ubutaka bunini azubakamo inzu izajya ikorerwa ibijyanye n’umuziki. Izaba ifite ibyumba binini n’ibindi aho abanyamuziki bashobora kurara bakahakorera indirimbo zifite icyanga.

Abahanzi bazagirana amasezerano na Bebe Cool bazagira amahirwe yo kuhatunganyiriza Album ndetse n’ibindi bikorwa bifite aho bihuriye n’umuziki. Yasabye abafana be n’abandi kumuba hafi muri iki gihe cy’imyaka ibiri asigaje mu muziki.

Ati "Abantu bari bakwiye kuryoherwa n’iyi myaka micye nsigaje, n’ubundi nsigaje imyaka 2. Abantu bagomba kunkunda cyane muri iyi myaka 2 kuko nyuma yaho nzaba ndi undi Bebe Cool, uyu mu-Bebe cool azaba yibukirwa ku ndirimbo yabaririmbiye"

Bebe Cool yatangiye muzika ahagana mu 1997 mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya, nyuma y’imyaka micye ajya gutura mu gihugu cy’amavuko cya Uganda. Yabaye umuhanzi wa mbere wakoranye n’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa Ogopa Djs yo muri Kenya.

Yabonye izuba kuwa 01 Nzeri 1977. Mu 2003 yarushinganye na Zuena Kirema babyaranye abana barimo Allan Hendrick Ssali, Deen Ozil Ssali, Alpha Thierry Ssali, Beata Ssali na Caysan Ssali.

Uyu muhanzi watwaye ibihembo bikomeye mu muziki yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye nka “Love you every day”, ‘Kasepiki”, ‘Wire wire” n’izindi.

Fred Enanga Umuvugizi wa Polisi ya Uganda yemeje ko bataye muri yombi 11 bashinjwa guhohotera Bebe Cool

Si ubwa mbere Bebe Cool ahohotewe mu gitaramo akibasirwa n'abafana mu buryo bukomeye

Uyu muhanzi uri mu banyabigwi muri Uganda aherutse gutangaza ko yitegura guhagarika muzika

Lt.Gen Muhoozi, umuhungu wa Perezida Museveni yikomye Polisi ya Uganda yananiwe kurinda umutekano mu gitaramo Bebe Cool yaterewemo amacupa

Cindy Sanyu yakoze igitaramo gikomeye kuwa 6 ari nacyo Bebe Cool yaterewemo amabuye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND