RFL
Kigali

Umukunzi wa Yverry yamukoreye ibirori by’isabukuru y’amavuko yahuriranye n’iya mushiki we-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/03/2020 11:54
0


Uwase Vanessa ukundana n’umuhanzi Rugamba Yverry [Yverry] yamukoreye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ye yahuriranye n’iya mushiki we witwa Immaculée.



Ibi birori byabaye mu ijoro ry’iki cyumweru tariki 08 Werurwe 2020 bibera aho umuhanzi Yverry atuye i Gikondo.

Ni ibirori byitabiriwe n’inshuti za Yverry ndetse n’iza Vanessa, abasanzwe bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro barimo umukinnyi w’ikipe y’Igihugu Amavubi na Rayon Sports, Kimenyi Yves n’umukunzi we Miss Muyango Claudine, umuhanzi Yvan Mpano, Uncle Austin wa Kiss Fm n’abandi.

Mu ijambo rito Vanessa yavuze yashimye buri wese witabiriye ibirori by’isabukuru y’umukunzi we Yverry wujuje imyaka 26 y’amavuko na mushiki Immaculée abifuriza kunogerwa n’umunsi wabo ndetse abasabira umugisha ku Mana.    

Yverry uherutse kumurika Album ‘Love you more’ yashimye umuryango mugari w’inshuti ze watoranyijwe n’umukunzi we watanze ubutumire.

Yashimye kandi nyina wamwibarutse avuga ko yitanze mu munsi mukuru w’amavuko we ‘kugira ngo ubuzima bukomeze buturyohere’.  

Umukunzi we Vanessa yamubwiye ko ‘yakoze akazi kose’ kandi ko ari ibisanzwe.

Ati “Ni ukuva mu bwiza tujya mu bundi…Ibyiza biri imbere kandi ntawe udakunda ibyiza…Ndagushimira rero kuba wagerageje ntako aba atagize. Ntabwo ari imbaraga nyinshi afite ariko nke ze zizaba zakoze ikintu kinini.”

Immaculee mushiki wa Yverry yashimye umubyeyi wabo avuga ko anezerwa iyo yibutse ko yavutse ku munsi umwe na musaza we uri mu bahanzi bagezweho b’abanyempano.

Nyina wa Yverry yavuze ko nawe yatunguwe kuba abana be bahuje itariki n’ukwezi bavukiyeho. Ati “Mu by’ukuri ni ibintu Imana yikorera kugira ngo umuntu abyare abana bahuze itariki y’amavuko,” 

Uyu mubyeyi yashimye Vanessa umukunzi wa Yverry wateguye ibi birori avuga ko nabo biteguye kwizihiza ibirori bye.

Yverry na mushiki we Immaculee bavutse kuwa 05 Werurwe [Ntibavutse mu mwaka umwe].

Kuwa 05 Werurwe 2020 ubwo Yverry yizihizaga isabukuru y’amavuko, Uwase Vanessa yanditse ubutumwa bwuzuyemo imitoma, agira ati “Amasaha, iminsi, amezi, imyaka, ibinyacumi, birahita ariko ntabwo nzibagirwa umunsi umfata mu biganza, ukandeba mu maso ubundi ukanyongerera uti ‘ndagukunda’. Isabukuru nziza mukunzi, ndagukunda.”


Immaculee mushiki wa Yverry [wambaye umupira w'ibara ry'umutuku] ari kumwe na nyina


Umuhanzi Yverry yashimye buri wese wamuzirikanye ku munsi we w'amavuko


Vanessa yahaye impano umukunzi we Yverry wujuje imyaka 26


Umuhanzi Uncle Austin ni umwe mu bitabiriye ibirori by'isabukuru ya Yverry na mushiki we


Yverry n'umunyamakuru Michelle Iradukunda wa RBA


Yverry na Kimenyi Yves


Yverry n'umuhanzi Yvan Mpano


Vanessa, umukunzi wa Yverry yamukoreye ibirori


Bamwe mu nshuti z'umuhanzi Yverry




Miss Muyango Claudine [uri iburyo] umukunzi wa Kimenyi Yves






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND