RFL
Kigali

Rubavu: Hari kubakwa icyambu cyitezweho guhindura ubuzima bw’abaturage

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:9/03/2020 10:56
0


Abaturage batuye mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu baratangaza ko biteze impinduka zikomeye mu bukungu zizashingira ku cyumba cya Rubavu cyatangiye kubakwa muri uyu murenge. Bamwe mu baganiriye na INYARWANDA basabye ko cyashyirwamo imbaraga kuko ari cyo bitezeho impinduka zirimo no guca akajagari gahari.



Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Nyamyumba batangarije Inyarwanda ko bagiye kungukira byinshi mu buhahirane basanzwe bagirana n'ibice bitandukanye by'u Rwanda ndetse n’ibya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikora ku kiyaga cya Kivu binyuze mu cyambu cya Rubavu (Rubavu Pot)) cyatangiye kuhubakwa.

Ndayambaje Alphonse usanzwe ukorera kuri iki cyambu nk’upakira imizigo mu kiganiro twagiranye yavuze ko iki cyambu nicyuzura kizabafasha kuzamura urwego isuku iriho ndetse yemeza ko ari kimwe mu kizabafasha kugira abasura uyu murenge benshi ugereranyije n’abari basanzwe. 

Mu magambo ye yagize ati: ‘’Njyewe nsanzwe nkorera kuri iki cyambu nk’umukarani, ndizera ko rero uretse no kuzamura isuku isana ho yari nke, kuko twagikoreragaho dupakira ugasanga dukandagira mu byondo nk’uko mubibona iki cyambu kizazamura n’umubare w’abasura uyu murenge. Ikindi kandi twizeye ko kizongera ubwiza bw’Umurenge wacu ndetse kikanajya gihagararaho amato menshi ku buryo akazi kacu kaziyongera kakanarushaho kuduteza imbere.’’

Ibi kandi abihuza n’umwe mu bagabo bamaze kumenyekana uzwi nka Fire West usanzwe akorera ubucuruzi hafi y’ahagiye kubakwa iki cyambu wagaragaje ko amato niyiyongera bizatuma barushaho gutera imbere. Yagize  ati” Iki cyambu tumaze igihe tugitegerezanyije ubwuzu kuko twizeye ko kizatuma ubucuruzi dusanzwe dukora burusho kwaguka kuko amato yakoreraga muri iki kiyaga azarushaho kwiyongera bityo abatugana kandi bafite amafaranga nabo barusheho kwiyongera”.

Yongeraho ko bizanatuma barushaho gukorana n’utundi duce twaba utwo mu Rwanda ndetse no mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kuko kizatuma ubwikorezi bwo mu mazi butera imbere ndetse bukanarushaho koroha.


Mu kiganiro n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu Bwana Habyarimana Gilbert yemeje ko iki cyambu bari gushyiramo imbaraga nyinshi  kuko bakitezeho guteza imbere ubwikorezi bwo mu mazi giteze n’imbere ubuhahirane n'ibindi bice bikora ku kiyaga cya Kivu.

Yagize ati:"Kubaka Icyambu cya Rubavu ni umwe mu mishinga Akarere gashyize imbere aho uzagafasha mu kwihutisha iterambere kuko kizongera urujya n'uruza kuri kiriya cyambu ndetse n'ingano y'ibyoherezwa mu tundu duce ndetse n'ibizanwa bigatanga imirimo ari nako hanatezwa imbere ishoramari turasaba rero ko abahatuye babigira ibyabo bagashyiramo imbaraga nk’uko natwe tuticaye”.

Yongeraho ko uretse uyu mushinga Akarere ka Rubavu gafite n’indi mishinga migari irimo kuzuza isoko rya kijyambere rya Gisenyi rimaze igihe ryubakwa, kubaka Gare ya Rubavu, Kongera ibikorwa remezo by’imihanda ya kaburimbo harimo imihanda yanatangiye gushyirwamo kaburimbo.

Umwe mu baturage waganiriye na INYARWANDA kuri iki cyambu cya Rubavu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND