Ishuri ryigisha Imyuga n’Ubumenyingiro rizwi nka ERM- HOPE TVET SCHOOL riherereye i Kabuga ryatanze impamyabushobozi ku banyeshuri bakurikiranye amasomo yabo mu byiciro bitandukanye.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Werurwe 2020 i Kabuga mu murenge wa Masaka aho iryo shuri riherereye. Ni ibirori byaranzwe cyane n’indagagaciro za gikristo aho umuhanzi Adrien MISIGARO yataramiye abari aho ndetse anagira inama abanyeshuri uburyo bakwiriye kwitwara nyuma yo kurangiza amasomo yabo.
Umuyobozi
mukuru wa ERM, Pastor KAYINAMURA SITAKI Emmanuel ari na we watangije iki kigo
avuga ko yagize iki gitekerezo atangira mu mwaka wa 1996 afata abana b’imfubyi
bacikirije amashuri abigisha imyuga kugira ngo bazagire ejo hazaza heza. Mu barangije aya masomo harimo n'abahoze mu biyobyabwenge.
Ati” Uyu
munsi harangije abana 244 bari mu byiciro bitandukanye ndetse no mu masomo
atandukanye arimo kubaza, kubaka, kudoda, guteka na hoteleri , gusudira no
gukora imisatsi”
Ku bijyanye
no kwibaza ireme ry’uburezi abanyeshuri bakura muri iri shuri Pastor SITAKI
atazuyaje yagize ati” Nta gushidikanya twizera neza ko tubaha ibyo bagakwiye
kubona kuko baba barigishijwe ibintu bifatika bishobora kubateza imbere dore ko n’aho
bajya kwimenyereza umwuga, 90% bakomerezayo akazi kuko abakoresha babo baba
babona ko bashoboye.
TANGA IGITECYEREZO