Kizigenza Naby Laye Keita ukinira Liverpool yo mu Bwongereza, yashenguwe cyane n’ibyago byabaye mu gihugu cye byahitanye ubuzima bw’abantu 9 barimo na mubyara we wakiniraga ikipe ya Etoile de Guinee.
Iyi
mpanuka ya Bus yabereye mu mujyi wa Mamou mu birometero 250 uvuye mu murwa
mukuru Conakry, bikaba bivugwa ko yatewe n’umuvuduko ukabije yagenderagaho ubwo
iyi kipe yari mu nzira ijya gukina umukino wa shampiyona y’icyiciro cya Kabiri.
Abantu
Icyenda nibo batangajwe ko baguye muri iyi mpanuka, barimo abatoza, abayobozi
n’abakinnyi ba Etoile de Guinée, mu gihe abandi 19 bakomeretse, harimo n’abakomeretse
bikabije.
Mu
bantu 19 bakomerekeye muri iyi bisi harimo 17 bakomeretse bikomeye ndetse
biravugwa ko hari bamwe bashobora gutakaza ubuzima mu gihe kiri imbere.
Mu
bakinnyi bahitanwe n’iyi mpanuka harimo mubyara wa Naby Keita witwa Almamy
Keita wakiniraga ikipe ya Etoile de Guinee.
Iyi
nkuru yababaje cyane Naby Keita, maze araterura agira ati” Nashenguwe bikomeye
n’iyi nkuru mbi. Nihanganishije imiryango y’ababuze ababo n’umuryango mugari wa
siporo muri Guinea. Muruhukire mu mahoro basore”.
Etoile
de Guinée ibarizwa mu kiciro cya kabiri muri shampiyona ya Gineya Guinée, yari
mu nzira yerekeza Kankan mu mukino ubanza w’umunsi wa mbere wa shampiyona
y’icyiciro cya kabiri muri Guinea yari ifitanye na Karifamoryah FC abantu 27
bari mu modoka y’iyi kipe bakomeretse bikomeye 8 bahita bitaba Imana.
Étoile
de Guinée yashinzwe mu 1996 iyi kipe yazamuye abakinnyi bazwi nka Alhassane
Bangoura, Naby Yattara, Kanfory Sylla na Oumar, uretse kuzamura abakinnyi bazwi
kd bagiriye akamaro Guineya yanatwaye igikombe cy’igihugu muri 2003
byayihesheje kwitabira irushanwa rya CAF mu mwaka wa 2004.
Impanuka yahitanye abakinnyi 9 ba Etoile de Guinee
Mubyara wa Naby Keita Almamy yaguye mu mpanuka
Naby Keita yihanganishije abagize ibyago n'umuryango mugari wa Siporo muri Guinea
Ikipe ya Etoile de Guinee yakoze impanuka itakaza abakinnyi 9
TANGA IGITECYEREZO