RFL
Kigali

Naby Keita yashenguwe n'urupfu rwa mubyara we waguye mu mpanuka ya Bus yahitanye abantu 9 muri Guinea - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:7/03/2020 15:33
0


Kizigenza Naby Laye Keita ukinira Liverpool yo mu Bwongereza, yashenguwe cyane n’ibyago byabaye mu gihugu cye byahitanye ubuzima bw’abantu 9 barimo na mubyara we wakiniraga ikipe ya Etoile de Guinee.



Iyi mpanuka ya Bus yabereye mu mujyi wa Mamou mu birometero 250 uvuye mu murwa mukuru Conakry, bikaba bivugwa ko yatewe n’umuvuduko ukabije yagenderagaho ubwo iyi kipe yari mu nzira ijya gukina umukino wa shampiyona y’icyiciro cya Kabiri.

Abantu Icyenda nibo batangajwe ko baguye muri iyi mpanuka, barimo abatoza, abayobozi n’abakinnyi ba Etoile de Guinée, mu gihe abandi 19 bakomeretse, harimo n’abakomeretse bikabije.

Mu bantu 19 bakomerekeye muri iyi bisi harimo 17 bakomeretse bikomeye ndetse biravugwa ko hari bamwe bashobora gutakaza ubuzima mu gihe kiri imbere.

Mu bakinnyi bahitanwe n’iyi mpanuka harimo mubyara wa Naby Keita witwa Almamy Keita wakiniraga ikipe ya Etoile de Guinee.

Iyi nkuru yababaje cyane Naby Keita, maze araterura agira ati” Nashenguwe bikomeye n’iyi nkuru mbi. Nihanganishije imiryango y’ababuze ababo n’umuryango mugari wa siporo muri Guinea. Muruhukire mu mahoro basore”.

Etoile de Guinée ibarizwa mu kiciro cya kabiri muri shampiyona ya Gineya Guinée, yari mu nzira yerekeza Kankan mu mukino ubanza w’umunsi wa mbere wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Guinea yari ifitanye na Karifamoryah FC abantu 27 bari mu modoka y’iyi kipe bakomeretse bikomeye 8 bahita bitaba Imana.

Étoile de Guinée yashinzwe mu 1996 iyi kipe yazamuye abakinnyi bazwi nka Alhassane Bangoura, Naby Yattara, Kanfory Sylla na Oumar, uretse kuzamura abakinnyi bazwi kd bagiriye akamaro Guineya yanatwaye igikombe cy’igihugu muri 2003 byayihesheje kwitabira irushanwa rya CAF mu mwaka wa 2004.


Impanuka yahitanye abakinnyi 9 ba Etoile de Guinee


Mubyara wa Naby Keita Almamy yaguye mu mpanuka


Naby Keita yihanganishije abagize ibyago n'umuryango mugari wa Siporo muri Guinea

Ikipe ya Etoile de Guinee yakoze impanuka itakaza abakinnyi 9






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND