RFL
Kigali

Miss Nishimwe Naomie yashyizwe mu bashobora gutungurana muri Miss World 2020

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:6/03/2020 12:46
0


Ibyumweru bibaye bibiri Nishimwe Naomie yegukanye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2020. Uretse kugirana ibiganiro n’itangazamakuru, nta kindi yari yakora na cyane ko hakiri kare.



Bizwi ko Nishimwe Naomi ari we uzahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss World 2020 rizaba ribaye ku nshuro ya 70.

Ntiharamenyekana igihugu kizakira iri rushanwa gusa bishoboka kuba rizajya muri Thailand aho ryari kubera umwaka ushize nyuma rigakurwayo, rigasubizwa aho rikomoka mu Bwongereza.

Bitabaye igihugu cya Thailand, ikindi gishoboka ni uko iri rushanwa ryajyanwa muri Amerika y'Amajyepfo. Ikindi kitaramenyekana ni igihe rizabera, gusa ufatiye ku ngero zisanzwe, birashoboka ko ari hagati y'Ugushyingo n'Ukuboza.

Nubwo ibyo byose bitaramenyekana, ntibibuza ko ibihugu bitandukanye bikomeje gutora ba Nyampinga babyo bazabihagararira ndetse hakaba n'abakomeza kuraguza umutwe no gutanga amahirwe ku mukobwa uzatahana ikamba rya 70 rya Miss World.

Urubuga The Miss World Observer rwavuze ko mu mboni zarwo batatungurwa Nyampinga w'Isi wa 2020 avuye hagati ya Carla Yules wa Indonesia, Nishimwe Naomie wo mu Rwanda na Palacios Cornejo wo mu gihugu cya Nicaragua ibarizwa muri Amerika y'Amajyaruguru [Republic of Nicaragua].

Nta bisonanuro byimbitse uru rubuga rwatanze kuri aya mahitamo gusa ugenekereje wabona ko bishoboka ko hagendewe ku bigaragarira amaso.

Ubusanzwe kwegukana ikamba rya Miss world, ubwiza gusa ntibubara ahubwo habara ubwiza bufite intego (Beauty with purpose) byose bigasobanurwa n’icyo umukobwa ufite ikamba ry'igihugu cye aba yaramariye abaturage b’icyo gihugu n'umuryango mugari muri rusange.

Iki ni cyo gice abakobwa bahagarariye u Rwanda bakunze kubonamo imyanya myiza. Mu bindi bitanga amahirwe yo kwegukana ikamba rya Miss World harimo gutsinda ibice bimwe na bimwe by'ingenzi by'irushanwa twavuga nko kwerekana impano, kwerekana imideli, kuba intyoza muri Sports, gukoresha imbuga nkoranyambaga, gushyigikirwa cyane utorwa n'ibindi.

U Rwanda, Indonesia na Nicuargua bihabwa amahirwe yo kwegukana ikamba rya Miss World, muri byo nta gihugu na kimwe kiraryegukanaho.

Inkuru bifitanye isano: Byinshi wibaza kuri Nishimwe Naomie


Miss Nishimwe Naomie mu bakobwa bashobora gutungurana muri Miss World 2020

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MISS NISHIMWE NAOMIE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND