RFL
Kigali

Amb. Nduhungirehe yanenze bikomeye imisifurire yo mu Rwanda yemeza ko ari nayo yica umupira - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/03/2020 11:42
0


Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ushinzwe ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatunze agatoki Abasifuzi bo mu Rwanda yemeza ko ari nabo bagira uruhare rukomeye mu idindira ry’iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.



Ibi uyu muyobozi yabitangaje agendeye ku mwanzuro wafashwe n’umusifuzi Twagirumukiza Abdul wasifuye  umukino wabereye kuri Stade ya Kigali ku wa Gatatu w'iki cyumweru, wahuje APR FC na Police FC ku munsi wa 21 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, ubwo myugariro wa APR FC Buregeya Prince yagaruzaga umupira n’ukuboko mu rubuga rw’umunyezamu ariko umusifuzi ntatange Penaliti byaje no kuviramo Police FC gutakaza amanota atatu y’uwo mukino.

Ni umukino watumye benshi bacika ururondogoro kubera amakosa yawugaragayemo ariko ibyemezo by’umusifuzi bigatangaza benshi.

Ni kenshi abakinnyi ba APR FC barimo rutahizamu Byiringiro Lague na Prince Buregeya bakoze amakosa yabaga akwiye guhanishwa ikarita y’umuhondo, ariko Twagirumukiza Abdul agahitamo kubihanangiriza, umwe muri aba yihanangirijwe inshuro zirenga eshanu bitungura benshi kuko umusifuzi atigeze atanga ikarika y’umuhondo ku makosa agaragara.

Byaje kuba agahomamunwa ubwo abakinnyi ba Police FC bazamukanye umupira, bawuhereza rutahizamu wabo Iyabivuze Osee wawuhinduye ukagarurwa na Prince Buregeya n’akaboko, ariko umusifuzi Abdul Twagizumukiza akavuga ko nta kosa ribayeho umupira ugakomeza. Uyu mukino warangiye APR FC yegukanye amanota atatu n’intsinzi y’igitego kimwe ku busa.

Benshi barimo n’abasifuza bagize icyo batangaza kuri uyu mukino bavuze ko waranzwe n’amakosa kandi yakozwe n’umuntu ku bwende bwe. Bavuga ko hatagize igikorwa ntaho umupira wo mu Rwanda waba ugana.

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, abinyujije ku rubuga rwa Twitter yashimangiye ko abasifuzi ari bo bamaze imyaka myinshi bica umupira wo mu Rwanda, anavuga ko nta terambere ry’umupira w’amaguru ryabaho mu gihe abasifuzi nk'aba bakiri mu mupira.

Yagize ati”Umusifuzi ntabwo yibeshye, kuko yari hafi cyane y'aho igikorwa cyabereye. Ni umusore ugitangira kwiga gusifura yari kubona ko iriya yari penaliti igomba guherekezwa n’ikarita y’umuhondo! Abasifuzi bamaze imyaka myinshi bica Football yacu twese tubireba!”.

Kuri ubu Police FC yamaze gutanga ikirego muri FERWAFA, ivuga ko yarenganijwe inasabira ibihano abasifuye uyu mukino.


Amb.Nduhungirehe yemeza ko abasifuzi bamaze imyaka myinshi bica umupira wo mu Rwanda


Amb. Olivier Nduhungirehe akunda gukurikira siporo cyane cyane umupira w'amaguru akanatanga ibitekerezo byubaka


Twagirukukiza Abdul yakoze amakosa menshi ku mukino wa APR FC na Police FC


Umukino warangiye APR FC yegukanye amanota atatu





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND