RFL
Kigali

Zion Temple Ntarama yateguye igiterane cyo kuzana benshi kuri Kristu binyuze mu bikorwa byo gufasha

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/03/2020 12:49
0

Itorero rya Zion Temple Celebration Center rya Ntarama mu Bugesera ryateguye igikorwa cyiswe Tubaremere Evangelism campaign kizamara icyumweru cyose. Ni igikorwa kigamije gukora ivugabutumwa mu bikorwa bifatika hibandwa mu kugaburira abashonje no kwambika abadafite imyambaro.



Muri iki gikorwa kandi hateganijwemo ibitaramo byo kuramya Imana ndetse n’ivugabutumwa mu ngo aho buri rugo ruzagerwaho n’ivugabutumwa muri icyo cyumweru. Hazakorwa kandi ibikorwa byo gufasha abatishoboye birimo kwambika abantu badafite imyambaro, guha isakaro abadafite aho kuba ndetse habe n'isiganwa ku maguru rigenewe abantu bose babyifuza.

Pastor Olivier Ndizeye umushumba w’itorero rya Zion Temple Ntarama uri mu baherutse kwimikwa na Apotre Dr Paul Gitwaza, yavuze ko ibi bikorwa byose bigamije gukora ivugabutumwa rishingiye ku bikorwa ndetse no kwita ku bantu bababaye. Yanavuze kandi ko mu itorero ryabo bafashe iyi gahunda nka bumwe mu buryo bwo gushima Imana.

Kuva ubu abantu bose bashobora gutanga imyenda yaba iyo badakoresha cyangwa indi myiza bifuza guha abakene, bashobora no gutanga ibyo kurya cyangwa ibati kuri buri muntu cyangwa waba wanatanga menshi mu rwego rwo kubakira abadafite aho kuba. 


Pastor Olivier Ndizeye ubwo yimikwaga na Apotre Dr Paul Gitwaza

Pastor Olivier Ndizeye yabwiye INYARWANDA ko hazabaho no kubakira uturima tw'igikoni ingo zifite imirire mibi ndetse bakazanakora ivugabutumwa rya 'One to one evangelism' aho umukristo umwe abwiriza umuntu umwe amusanze iwe cyangwa bahuriye ahantu rukana.

Muri Tubaremere Evangelical Campaign hazerekanwa filime ya Yesu n’izindi filime muri iki cyumweru cyose ari nako hakorwa ivugabutumwa ritandukanye. Iyi filime izerekanwa kuwa Gatanu tariki 13/03/2020 kuva saa kumi kugeza saa kumi n'imwe z'umugoroba.

Kuwa Gatandatu tariki 14/03/2020 kuva saa mbiri kugeza saa tanu z'amanywa hazaba isiganwa ku maguru ryiswe 'Hope Marathon' rizahuza abantu batandukanye bifuza kurushanwa, abazahiga abandi bakazahabwa ibihembo. Abifuza kwitabira iryo siganwa batangiye kwiyandikisha. 

Ku Cyumweru tariki 15/03/2020 ari nawo munsi wa nyuma w'iki giterane, hazaba ibirori byo gushima Imana 'Thanksgiving' bizasozwa n'igitaramo cyatumiwemo abahanzi batandukanye barimo James & Daniella bamamaye mu ndirimbo 'Mpa amavuta', Prosper Nkomezi na Esron.


Pastor Ndizeye Olivier ubwo yasukwagaho amavuta


James&Daniella, Esron na Prosper bazifatanya na Zion Temple Ntarama






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND