RFL
Kigali

Gisa cy'Inganzo yahishuye iby'umukobwa wamubaye hafi agikoresha ibiyobyabwenge

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/03/2020 11:34
0


Gisa James wamamaye mu muziki ku izina rya Gisa cy'Inganzo, yatangaje ko indirimbo ye yise ‘Uruyenzi’ yayihimbye biturutse ku mukobwa wamunambyeho ubwo yari mu isayo y’ibiyobyabwenge, abandi baramuhunze.



Uyu muhanzi yavuze ko nubwo iyi ndirimbo yafashije mu kongera kubanisha neza abakundana, ari ubuhamya bw’ubuzima bw’urukundo yabanyemo n’umukobwa utaramusize igihe yari akeneye ikiremwamuntu iruhande rwe. 

Avuga ko igihe yivurugutaga mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge Imana yamwoherereje umukobwa ‘umeze nka marayika’ wamurutiye abantu benshi bari babanye icyo gihe nubwo ubu atabona icyo amwitura.

Gisa ati “Yaharaniraga ko na bya bindi nabagamo ntiyemeraga ko mbibura kugira ngo nababara. Byankoze cyane."

Uyu muhanzi avuga ko igihe cyageze uyu mukobwa amusaba ko yamureka akajya mu muhanga bitewe n’uko ‘ubuzima nabagamo n’icyerekezo yari arimo byari bitandukanye nubwo yambaga hafi’.

Gisa avuga ko uyu mukobwa yamaze gukora ubukwe n’undi musore kandi ko ari mu bishimiye ko yaretse gukoresha ibiyobyabwenge. 

Avuga ko igihe yakoreshaga ibiyobyabwenge yari mu bihe afata nk’ ubutayu’, akavuga ko ubu yazinutswe kubikoresha kandi yaciye ukubiri n’ikigare bagendanaga.

Indirimbo ‘Uruyenzi’ yasohotse mu 2014. Gisa yabwiye Radio Rwanda ko iyi ndirimbo yamubereye imwe mu nkingi zikomeye z’ibihangano bye akibuka ko Ishimwe Clement wa Kina Music akimara kuyikora uwitwa Kassanova yamubwiye ko ‘izaba iy’ibihe byose’. 

Avuga ko atitaye ku magambo yari abwiwe na Cassanova ariko ko uko iminsi yagiye yicuma yabonye ko ari ‘indirimbo idasaza’.

Gisa avuga ko n’ubu akiyitera akikirizwa mu bitaramo aririmbamo kandi ko n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bamwereka ko bakiyishimiye. 

Avuga ko iyi ndirimbo kuva yasohoka yafashije mu kongera kubaka abakundana ndetse ngo ibi byatumye benshi bamubayikunze bamusaba ko ayisubiramo mu buryo bushya.

Nyuma yo gufungurwa Gisa Cy’Inganzo yasubiye mu buzima busanzwe ndetse asubukura imishinga y’indirimbo yari afite anatangira indi mishya.

Aherutse gusohora indirimbo ‘Aho’, ‘Aracyamukunda’ yakoranye na Mr Kagame, 'Dunda' n'izindi


Gisa Cy'Inganzo yavuze ko indirimbo 'Uruyenzi' yayihimbye biturutse ku mukobwa bakundanye ubwo yari mu bihe bitoroshye


KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'URUYENZI' YA GISA CY'INGANZO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND