RFL
Kigali

Winner agiye gusohora Album nyuma y’iyo yamurikiye mu Buhinde

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/03/2020 14:52
0


Umuhanzi Gitego Cedrick ukoresha mu muziki izina rya Winner ageze kure imyiteguro yo gutangira gusohora indirimbo zigize Album ya kabiri nyuma y’iyo yamurikiye mu gihugu cy’u Buhinde ubwo yigaga icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza.



Iyi Album ‘Work’ igizwe n’indirimbo 10 n’inyongezo eshatu (Bonus Track).  Yabanjirijwe na Album yitwa ‘Gospel H’ uyu muhanzi yamurikiye mu Buhinde aho yize icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Winner yavuze ko iyi Album ayitezeho kumusigira izina rikomeye kuko yayiteguranye ubuhanga. Avuga ko nyinshi mu ndirimbo ziri kuri iyi Album zamaze kurangira ko n’izisigaye zibura igihe gito.

Ati “Indirimbo zose zararangiye mu buryo bw'amajwi n'amashusho hasigaye nkeya nazo bidatinze ndaba nziragije noneho abakunzi b'umuzika wanjye by'umwihariko batangire baryoherwe.”

Indirimbo zigize iyi Album ziratangira kujya hanze mu mpera za Mata 2020 zivuga ku buzima bwa buri munsi, urukundo, umurimo, ibirori, gusenga n’ibindi.

Iyi Album iriho indirimbo nka ‘Worker’, ‘Utereta ute?’, ‘Dead People’, ‘Uri winner’ n’izindi.

Mu ndirimbo z’inyongezo harimo ‘Selector’ yakoranye na Social Mula, ‘Super woman’ yakoranye Gabiro Gitar ndetse na ‘Enemies’ yakoranye na Uncle Austin.

Gitego Cedric yavukiye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali kuwa 30 Ukuboza 1990. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri ‘Applied Economics’ yakuye mu Buhinde

Yakuranye inzozi zo gukina umupira w’amaguru ariko bitewe n’uburwayi bw’impyiko, ntiyahiriwe. Yinjiye muri studio bwa mbere 2005 nyuma y’imyaka ibiri akora indirimbo ‘Rekabakubeshye’.

Ni umwe mu bahatanye mu irushanwa ry’umuziki rya Guma Guma Talent Search rya Bralirwa yizihiza imyaka 50 aho yegukanye umwanya wa kabiri.

Yagiye mu Buhinde kwiga ‘masters’ ahakorera ibitaramo bikomeye anahamurikira Album ye ya mbere.

Winner agiye gusohora Album yise "Work" igizwe n'indirimbo 10


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WORKER' Y'UMUHANZI WINNER

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND