RFL
Kigali

Miss Rwanda 2020: Igisonga cya mbere Umwiza Phionah na Miss Nishimwe Naomie mu mboni y’umuterankunga

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/03/2020 9:05
0


Umwe mu baterankunga b’irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda 2020, ni sosiyete y’ubucuruzi izobereye mu gutanga serivisi mu bijyanye n’imitungo itimukanwa, ifite urubuga kuri interineti rwa www.mdgrou.com.



Uru rubuga rukora nk’isoko rusange rihuza abagura, abagurisha n’abakodesha amazu n’ibibanza, aho buri muntu wese yaba uwabigize umwuga n’utarabigize umwuga, yagurishiriza, akanakodesha amazu n'ibibanza.

Iyi sosiyete itanga n’izindi servisi nyinshi zitandukanye zirimo kugena agaciro ku mitungo itimukanwa, gucunga imitungo itimukanwa, kurangira abagura amazu n’ibibanza, guhuza abagura n’abagurisha amazu n’ibibanza n’abakodesha; gukora no gucunga imishinga n’ibindi.

Multi Design Group Ltd yinjiye mu irushanwa rya Miss Rwanda ku nshuro ya mbere nk’umuterankunga mu rwego rwo gushyigikira iterambere ry’umwana w'umukobwa, yiyemeza no kuzahemba 1,200,000 RWF igisonga cya mbere no gukorana nawe mu gihe cy’umwaka ndetse no guha Miss Rwanda 2020 itike y’indege yo kujya Dubai mu biruhuko.

Mu ijoro ryo kuwa 22 gashyantare 2020 nibwo Multi Design Group Ltd yamenye umukobwa izahemba ariwe Umwiza Phionah wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2020.

By’akarusho bakaba bagiye no gukorana nka ‘Brand ambassador’ w’iki kigo cy’ubucuruzi. MD Group yishimiye intsinzi ya Phionah cyane ko ari umukobwa wari wujuje ibicyenewe byose ngo yegukane uwo mwanya ari byo ubwiza, ubwenge n’umuco bakaba biteguye kumwakirana yombi kandi bizeye ko bazagirana imikoranire myiza nawe.

MD Group kandi yanakiriye neza intsinzi y’uwatsindiye ikamba rya Nyampinga wu Rwanda Nishimwe Naomie ari na we uzahabwa itike y’indege yo kujya kuruhukira i Dubai.

Miss Nishimwe Naomie kandi n’umwe mu bantu bishimiwe n’abantu benshi, unakunzwe, akaba yifurijwe amahirwe no kuzakora neza umushinga we.

Sosiyete ya MD Group izakomeza gutera inkunga n’andi marushanwa atandukanye n’ibindi bitaramo by’imyidagaduro mu rwego rwo gukomeza gusigasira umuco wo guhanga imirimo binyuze mu myidagaduro, cyane cyane ibyo abantu bakurikirana ari benshi kandi bifashishije internet kuko ubucuruzi urubuga rukora nabwo bukorerwa kuri internet.

Multi Design Group Ltd yabanye n’irirushanwa rya miss Rwanda 2020 kuva ritangiye kugeza ku musozo.

Umwiza Phionah wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda yahembwe 1,200,000 Frw na sosiyete ya MD GROUP


Umwiza Phionah yambitswe ikamba na Uwihirwe Yasipi Casimir igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019

Sosiyete ya MD GROUP yahaye itike y'indege Nishimwe Naomie Miss Rwanda 2020 yo kujya gutemberera i Dubai


MD GROUP yagendanye n'irushanwa rya Miss Rwanda 2020 kugeza risoje kandi izakomeza gutera inkunga amarushanwa y'ubwiza, ibirori, ibitaramo n'ibindi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND