RFL
Kigali

Byateje impaka! Abagore bashobora gutwarira inda muri Piscine batabonanye n’abagabo?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:2/03/2020 16:57
0


Umushakashatsi wo muri Indoniziya, Madame Hikmawatty avuga ko abagore bashobora gutwarira inda muri za piscine zihurirwamo na bose bidasabye ko babonana n’abagabo.



Ubu bushakashatsi bukimara gushyirwa ahagaragara ntibwavuzweho rumwe na benshi aho abantu bibazaga bati 'bishoboka bite ko umuntu yasamira muri piscine kandi atabonaye n’umugabo?' Ibi rero byakomeje guteza impaka nyinshi abahanga baraterana bamagana ayo makuru.

Sitti Hikmawatty aravuga ati "Hari ubwoko bw’intanga ngabo bwihariye kandi bufite imbaraga bushobora gutuma umuntu abasha gusama mu gihe hagize umugabo uzisiga muri piscine bityo umugore akaba yazifata  mu gihe ari kogera muri iyo piscine bityo akaba yanasama."

Aya makuru yasakaye ku mbuga nkoranyambaga akomeza guteza impaka nyinshi birangira uwayatangaje asabye imbabazi ati” Nsabye imbabazi ku mugaragaro ku bwo gutangaza amakuru atari yo, bwari ubushakashatsi bwanjye gusa, ndasaba buri wese kudasangiza bagenzi be ibi bihuha.“

Umwe mu bahanga mu bijyanye n’ubuganga muri Indoniziya yagize icyo avuga  ati”Ndinginga buri wese kumva ibi, niba hari ibyo utumva ku bijyanye n’ibibazo by’ubuzima runaka, ibyiza ni uko waceceka aho gukirakwiza ibihuha mu bantu. Menya neza ko mu gihe hatabayeho kubonana, nta gusama kubaho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND