RFL
Kigali

Abahanzi bakomeye basusurukije abanya-Kigali mu gitaramo giherekeza Tour du Rwanda 2020-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/03/2020 12:20
0


Abahanzi b’ibyamamare bo mu Rwanda n’abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batanze ibyishimo ku mubare munini witabiriye igitaramo kibanziriza isozwa ry’isiganwa ry’amagare rya Tour du Rwanda 2020.



Iki gitaramo cyabaye ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 29 Gashyantare 2020 cyarimo abahanzi barimo Nel Ngabo, Platini Nemeye, Igor Mabano, Knowless Butera, Davis D, Bull Dogg, King James ndetse n’abaturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bafite ubuhanga bwihariye mu muziki. 

Cyabaye gisusurutsa abari bitabiriye kureba agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2020 kegukanwe n’umunya –Colombia Restrepo Valencia wanditse amateka atarakorwa na rimwe mu isiganwa rizenguruka u Rwanda ‘Tour du Rwanda’.

Uyu mugabo yabanje kwegukana agace ka kane anegukana agace ka Karindwi kakiniwe i Kigali ku ntera y’ibirometero 4,5. Yanditse amateka mashya yo kuba umukinnyi wa kane wegukanye uduce tune mu irushanwa rimwe.

Iki gitaramo kibanziriza isozwa rya Tour du Rwanda 2020 cyateguwe ku bufatanye n’uruganda rw’ibinyobwa rwa Skol cyarebwe n’umubare munini w’urubyiruko n’abandi bakuze bakunda umuziki w’abahanzi nyarwanda bari bamaze guhabwa ibyishimo n’abanyonzi babica bigacika ku Isi.

Buri muhanzi yifashishije indirimbo ze zitandukanye atanga ibyishimo kuri benshi bari bamuhanze.

Baririmbiye i Kigali nyuma yo kuva mu karere ka Rubavu no muri Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Abahanzi bo muri Amerika bigaragaje muri iki gitaramo batanga ibyishimo

Nel Ngabo ubarizwa muri Label yitwa Kina Music wahiriwe n'umwaka wa 2019 yasusurukije Abanya-Kigali

Davis D amaze iminsi aririmba mu bitaramo bikomeye aho urubyiruko rwamugaragarije ko rumufite ku mutima

Umuhanzi Igor Mabano witegura kumurika Album 'Urakunzwe' yafatanyije n'abo muri Amerika kuririmba indirimbo 'Dear Mashuka', 'Back' n'izindi

Platini mu ndirimbo "Fata amano", "Ya motema" yigaragarije Abanya-Kigali barebye Tour du Rwanda 2020

Platini Nemeye, umubyinnyi w'umunyamuziki umenyereye kuririmba atari kumwe na mugenzi we TMC

Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] ukunzwe mu ndirimbo 'Fresh', 'Katerina' n'izindi yatumye Abanya-Kigali bararana akanyamuneza

Imyaka irenga icumi umuraperi Bull Dogg yubakiye ku njyana ya Hip Hop yamuhaye igikundiro kidasanzwe

Abarenga ibihumbi 10 mu gitaramo cya Tour du Rwanda 2020 cyabereye muri Car Free Zone mu Mujyi rwagati

Abahanzi b'Abanyamerika bafite ubuhanga bwihariye mu muziki batanze umunezero mu gitaramo kibanziriza isozwa rya Tour du Rwanda 2020

King James mu ndirimbo z'imitoma yasembuye amarangamutima ya benshi bahiriwe n'urukundo

Umushyushyarugamba Phil Peter umaze kuyobora ibitramo bikomeye

Kate Gustave, umunyamakuru akaba n'umushyushyarugamba ukomeye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND