RFL
Kigali

Chameleone yabonye amanota 12 mu bizamini bya Leta

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/02/2020 22:17
0


Umuhanzi w’umunyabigwi muri Uganda Joseph Mayanja wiyise Jose Chameleone, yabonye amanota 12 kuri 20 mu bizamini bya Leta by’umwaka wa 2019.



Chameleone wakunzwe mu ndirimbo ‘Shida Za dunia’ ni umwe mu banyeshuri barangije amasomo mu mwaka wa Gatandatu mu ishuri rya Katuuso Community aho yakoze ibizamini bya Leta “Uganda Advanced Certificate of Education (UACE).

Ikinyamakuru Showbiz Uganda cyasohoye urupapuro rw'amanota rufotoye rugaragaza ko uyu muhanzi yagize amanota 12 kuri 20 mu bizamini bya Leta bimwongerera amahirwe yo kwiyamamariza kuyobora Umujyi wa Kampala.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko Chameleone w’imyaka 41 y’amavuko yakoze uko ashoboye ahisha ko ari umwe mu banyeshuri basoje amasomo mu 2019 ‘atinya amenyo y’abasetsi’.

Mu isomo ry’amateka [History] yagize amanota 4; ‘Fine Art’ yagize amanota 4, ‘Christian Religious Education’ yagize amanota 2, ‘General Paper’ afite inota rimwe, ‘Computer Studies’ yagize inota rimwe.

Uyu muhanzi yatsinze amasomo atatu ya mbere y'ibanze bimuha amahirwe yo kwiga Kaminuza no guhatanira umwanya wa politiki uwo ari wo wose muri Uganda.

Jose Chameleone ni umunyamuziki wubakiye ku njyana ya AfroBeat. Ari imbere mu bahanzi bagize igikundiro cyarambye muri Uganda ndetse no muri Afurika nzima.

Aririmba mu Cyongereza, Igiswahili, Luganda ndetse yegukanye ibihembo bikomeye mu muziki. Yabonye izuba kuwa 30 Mata 1979. Mu 2008 yarushinganye na Daniella Mayanja bajya bakozanyaho mu bihe bitandukanye.

We n’umugore we babyaranye abana barimo Abba Marcus Mayanja. Alba Shyne Mayanja, Amma Christian Mayanja na Alfa Joseph Mayanja.

Mu gihe amaze mu muziki yamuritse Album ‘Kola Zizo’, ‘Dj Collins Mix One (The Lift Off) n’izindi.

Chameleone afite abavandimwe barimo Palllaso Mayanja uherutse gukubitirwa muri Afurika y’Epfo, AK 47 Mayanja witabye Imana na Weasel usigaye ukora muzika wenyine nyuma y’uko Radio bari bahuriye mu itsinda GoodLyfe yitabye Imana.

Jose Chameleone yabonye amanota 12 mu bizamini bya Leta

Jose Chameleone yabonye amanota amwemerera kwiga Kaminuza no kwinjira muri Politiki





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND