RFL
Kigali

MTN yasuye inaremera Tuyisenge Jeannette wakubiswe n'abajura bakamusiga ari intere-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/02/2020 23:52
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 28/02/2020 MTN Rwanda yasuye ndetse iremera Tuyisenge Jeannette uherutse kwibwa ndetse agakubitwa bikomeye n'abajura babiri bamusize ari intere.



Tuyisenge Jeannette yakubitiwe i Remera muri Kigali tariki 23/02/2020 ubwo yari mu kazi asanzwe akora ko gucuruza Mobile money. Abajura bamukubise ni Irumva Elias na Irakoze Emmanuel. Baramukubise bikabije ndetse bamwambura amafaranga yose yari yacuruje. Iki gikorwa kigayitse bakoze cyaje kumenyekana binyuze ku mashusho yafashwe na camera zo ku nyubako.


Umwe muri aba bajura yatawe muri yombi undi araraswa arapfa

Kuwa Kane tariki 27/02/2020 Police yatangaje ko ku bufatanye na RIB bataye muri yombi uwitwa Irakoze Emmanuel naho mugenzi we Irumva Elias araraswa arapfa ubwo yarwanyaga inzego z'umutekano igihe yafatwaga. Aba bombi akaba ari bo bafashwe amashusho bari kwiba umukozi wa Mobile Money, bakanamusiga bamugize intere.


Kuri uyu wa Gatanu tariki 28/02/2020 MTN yasuye umugore wakubiswe n'aba bajura iramushumbusha mu kumufata mu mugongo. MTN yamuhaye amafaranga angana n'ayo yibwe, imuha telefone nshya ebyiri zigezweho (Smatphones) ndetse na Kiosque yo kujya acururizamo. Kiosque za MTN Rwanda zihabwa umucuruzi wa Mobile Money ufite igishoro kiri hejuru y’ibihumbi 500 Frw.

MTN yatangaje ko yishimiye gusanga Jeannette Tuyisenge ari koroherwa ndetse akaba yiteguye gusubira mu kazi ari nayo mpamvu mu kumushyigikira bamuhaye ubufasha twavuze haruguru. Mu bakozi ba MTN basuye Jeannette harimo Chantal Kagame Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi n'ibindi bikorwa muri MTN Rwanda, Alain Numa Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo gufasha n’imikoranire n’ibindi bigo muri MTN Rwanda, n'abandi.


Tuyisenge yasazwe n'ibyishimo kubera urukundo yeretswe na MTN

Alain Numa yavuze ko impamvu basuye Tuyisenge Jeannette bakanamuha ubufasha ari uko ari umukozi wabo. Yavuze ko ku bufatanye n'inzego za Leta, MTN yagize uruhare mu kumenya umwirondoro w'uyu mugore wahohotewe, ati "Twamenye inkuru nk’ukuntu abandi babimenye hanyuma natwe dukora ibyacu, inzego zacu zitandukanye zakoranye n’iza Leta bamenya umugore ni nde n’abamuhohoteye.” Yanavuze ko bamusuye ari kwa muganga.

Igikorwa cy'urukundo MTN yakoze, cyashimishije cyane Tuyisenge Jeannette n'umuryango we. Tuyisenge yavuze ko bimugaragarije ko 'atari nyakamwe'. Yavuze ko byamurenze kubera ko banamuhaye amafaranga yambuwe n'abajura. Ati "Mbonye ko ntari nyakamwe, mfite umuryango. MTN imbereye umuryango birenze urugero, nabuze uko mbivuga. Byanshimishije mbese byandeze kubera ko bampaye amafaranga nari nabuze, banampa telefone gusa Imana ibahe umugisha."


MTN yamuhaye telefone ebyiri zigezweho, imuha amafaranga yibwe na kiyosike yo kujya acururizamo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND