Kuri uyu wa Gatanu ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’ yaguye miswi n’iya Congo Brazaville mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Amahoro, wari umukino utegura ibi bihugu byombi bizitabira irushanwa ry’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo CHAN 2020, riteganyijwe kubera muri Cameroon muri Mata.
Ni
umukino utitabiriwe n’abanyarwanda cyane bitewe n’uburyo ikirere cyiriwe kimeze,
ukaba ari umukino utabonetsemo amahirwe menshi yo gutsinda ku mpande zombi,
dore ko wasangaga umupira ukinirwa cyane mu kibuga hagati, iminota y’umukino
irangira nta kipe irebye mu izamu ry’indi.
Umukino
watangiye Congo Brazaville irusha gukina neza u Rwanda, dore ko mu minota 30 ya
mbere iki gihugu cyabonye uburyo butandukanye bwo kugera imbere y’izamu ry’u
Rwanda cyane ariko ntibabyaze umusaruro amahirwe babonye, umunyezamu Kimenyi
Yves agatabara.
Nyuma
y’umunota wa 31, Amakipe yombi yagiye ku rwego rumwe, ubuna ko nta kipe iri
kurusha indi mu kibuga ahubwo amakosa ariyongera
ku bakinnyi, bakanacungira kuri za Contre attack, ariko nabyo ntibyatanze
umusaruro.
Iminota
45 y’igice cya mbere yarangiye amakipe anganya 0-0.
Umutoza
w’ikipe y’igihugu cy’u Rwanda Mashami Vincent ntiyigeze anyurwa n’uburyo abakinnyi
be bakinnye iminota 45 y’igice cya mbere, byatumye mu gice cya kabiri
bagerageza guhererekanya ariko bagera n’imbere y’izamu inshuro nyinshi.
Mashami
Vincent yakoze impinduka mu bakinnyi, Nshuti Savio na ndekwe Felix binjira mu
kibuga, hasohoka Ngendahimana Eric na Danny Usengimana, nyuma y’iminota 20
Sugira Ernest asohoka mu kibuga, Iyabivuze Osee arinjira, Byiringiro Lague aha
umwanya Djabel, mu gihe Nsabimana Eric uzwi nka Zidane yahaye umwanya
Nshimiyimana Amran umukino ugana ku musozo.
Amakipe
yombi yakomeje gukina ariko ubona ko bitanogeye ijisho, bityo iminota 90 y’umukino
irangira amakipe anganyije 0-0, ubona ko umutoza Mashami Vincent atigeze
yishimira uburyo ikipe ye yakinnye iminota 90.
Uyu
ubaye umukino wa kabiri u Rwanda runganyije, nyuma y’umukino ruheruka
kunganyiriza muri Cameroon mu minsi ishize, aho Amavubi yanganyije n’intare za
Cameroon 0-0.
U
Rwanda ruzongera guseruka mu kibuga mu kwezi gutaha kwa Gatatu.
Amavubi
XI: Kimeynyi Yves, Manzi Thierry (C), Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rugwiro
Herve, Ngendahimana Eric, Niyonzima Olivier, Nsabimana Eric, Byiringiro Lague, Sugira
Ernest, Usengimana Danny
Abakinnyi 11 b'Amavubi babanje mu kibuga
Abakapiteni ku mpande zombi, Manzi w'Amavubi na Dimitri wa Congo Brazaville
Sugira Ernest afungira umupira mu Kirere
Lague yagerageje gukina neza
Kapiteni Dimitri yagaragaje ko ari umukinnyi mwiza
TANGA IGITECYEREZO