RFL
Kigali

Dr Scientific yasohoye indirimbo nshya ya Gospel yise 'Mpa gutuza' yanditse ari muri gereza-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/02/2020 9:56
0


Sibomana Jean Bosco ari we Dr Scientific umuhanzi ukora umuziki usanzwe (Secular music) yasohoye indirimbo nshya ihimbaza Imana. Ni indirimbo yise 'Mpa gutuza' yanditse mu minsi ishize ubwo yari ari muri gereza akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.



Dr Scientific amaze gukora indirimbo zinyuranye zirimo izo yakoranye n’abahanzi b’amazina azwi barimo Ama G bakoranye indirimbo 'Isi', Jay Polly bakoranye 'Save my life', umunyempano Umurerwa Vanessa (Nessa) bakoranye 'Birahinduka', Mukadaff bakoranye 'Nzatuza', n'abandi. Kuri ubu afite indirimbo nshya yise 'Mpa gutuza' yandikiye muri gereza. Dr Scientific yabwiye INYARWANDA ko yayanditse asaba Imana gutuza ikamugirira impuhwe n'urukundo.


Dr Scientific yagize ati "Iyi ndirimbo "Mpa gutuza" nayikoze ndi mu busabane n'Imana aho numvaga ko Data wa twese ngomba kumwisanzuraho. Iyi meditation nayikoze kugira ngo nyibone nifashishije Malayika Murinzi aranshoboza ngo ampe "Gutuza". Nari maze iminsi mfunze ubwo nari ndi muri gereza nibazaga ibiri kumbaho ni bwo nabonye ko ntakibera kuri iyi Isi Imana itakizi, ni bwo nafashe umwanya wo kwandika nsaba Imana impuhwe n'urukundo rwayo."

Yavuze ko iyi ndirimbo ari iya buri wese ushaka gusabana n'Imana. Yasabye abantu kwizera Imana kuko ishobora byose bityo ikaba yiteguye gutabara uyitabaje wese. Yagize ati "Imana uko yari iri kera n'ubu ni ko ikiri iratabara, icyo dusabwa ni ukuyizera tugatera intambwe imwe ubundi igatera 99, ni nyir'ububasha; ubushobozi n'icyubahiro. Iravuga ngo ntabaza nkukorere ibyo utakwishoboza. Imana yarantabaye mva muri gereza iri ni ishimwe n'ubusabe bwanjye "Mpa gutuza" ni iya buri wese ushaka gusabana n'Imana."

Dr Scientific yadusobanuriye uko yafunzwe, icyo yaziraga n'uko yaje kuva muri gereza


Ati "Njyewe Sibomana Jean Bosco nafunzwe kuri 25 z'ukwa mbere muri uyu mwaka wa 2020 kuri station ya Police ya Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge namaze iminsi itanu Kimisagara ku munsi wa gatanu ndabazwa na part ya Nyamirambo ari kuri 30 z'ukwa mbere, ngaragaza ko habayeho gushyamirana hagati yanjye na Kabira biturutse kuri telefone yanjye yagurishije (asanzwe agurisha telefone) ntampe amafaranga yayo, aho nakekwaga gukubita no gukomeretsa Kabira. 

Kuri 12 z'ukwabiri nitabye urukiko ngaragaza ko habayeho gushyamirana hagati yanjye na Kabira biturutse kuri telefone yanjye nari namuhaye akagurisha ntampe amafaranga yayo. Kuwa 9 z'ukwa kabiri umuryango wahuye n'uwo dufitanye ikibazo ari we Kabira habaho kwiyunga tubiha urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, nahuye n'urukiko kuri 12 z'ukwa kabiri nyuma ndekurwa kuri 14 z'ukwabiri. 

Yasoje agira ati "Ndashima urukiko uburyo bwahaye agaciro ubwiyunge bwanjye n'uwo twari dufitanye ikibazo ari we Kabira, imiryango yombi yabigizemo uruhare, inshuti n'abavanimwe. Ni Imana yambaye hafi nyisaba gutuza abundi ikora imirimo yayo kuko ikorera mu bantu bayo."


Dr Scientific avuga ko yakuye amasomo menshi muri gereza

Muri iyi ndirimbo 'Mpa gutuza' Dr Scientific yandikiye muri gereza, aririmbamo aya magambo "Mana Yera Nyir'ubushobozi umva gusenga kwanjye Data. Mpa gutuza Mana we, nkeneye impuhwe zawe, nkeneye urukundo rwawe Mana, nkeneye imbabazi zawe. Waduhaye ubutware uduha n'ubushobozi ngo dutegeke ibiremwa, ndabigushimiye. Turindire Gakondo, turindire ubugingo, turinde sekibi, duhe umugisha Mana." Inyuma y'umuziki, Dr Scientific ni umuganga mu ivuriro ry'imiti Gakondo Nyafrika, akaba akorera i Nyabugogo.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'MPA GUTUZA' YA DR SCIENTIFIC








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND