RFL
Kigali

Abahanzi b’ibyamamare basusurukije abanyabirori b’i Rubavu bitabiriye Tour du Rwanda 2020-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/02/2020 9:37
0

Abahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda batanze ibyishimo by’ikirenga mu gitaramo cya Tour du Rwanda 2020 cyabereye mu Mujyi wa Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba ahari abarenga ibihumbi 8.



Iki gitaramo cyabereye ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu ku mugoroba w’uyu wa Gatatu tariki 26 Gashyantare 2020 cyasusurukijwe n’abahanzi barimo Nel Ngabo, Platini Nemeye, Igor Mabano, Knowless Butera, Davis D, Bull Dogg, King James ndetse n’abaturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bafite ubuhanga bwihariye mu muziki. 

Uretse gutaramirwa n’abahanzi bakunda abitabiriye iki gitaramo banasuzumwe indwara zitandukanye banapimwa virusi itera SIDA ku buntu n’abakozi bo mu kigo cy’Igihugu gishizwe ubuzima (RBC).

Iki gitaramo cyateguwe ku bufatanye n’uruganda rw’ibinyobwa rwa Skol. Abahanzi bo muri Amerika nibo bafunguye iki gitaramo bakurikirwa na Nel Ngabo aririmba zimwe mu ndirimbo aherutse gusohora ageze kuri ‘Yamotema’ asanganirwa na Platini bafatanya gutanga ibyishimo.

Avuye ku rubyiniro yabwiye INYARWANDA, ko ari ibyishimo bikomeye kuri we kuba abashije gukora ku mitima ya benshi nk’uko yabyifuzaga. Nicyo gitaramo cya mbere uyu muhanzi aririmbyemo kuva yatangira urugendo rw’umuziki.

Ati “Ni ibyishimo bikomeye kuri njye nakoze uko nshoboye kandi nasanze indirimbo zanjye zizwi muri Rubavu. Ngiye gukomeza gushyiramo imbaraga ku buryo no mu tundi turere tuzajyamo bizagenda neza.” 

Nel Ngabo yaherukaga kuririmba muri East African Party 2020 asanganiye Knowless ku rubyiniro. Yakurikiwe na Davis D waririmbye indirimbo ‘Biryogo’, ‘Dede’ n’izindi, yashimye abafana b’i Rubavu ku bwo kumwakira neza.

Igor Mabano witegura kumurika Album ‘Urakunzwe’ nawe yaririmbye muri iki gitaramo. Yishimiwe bikomeye ubwo yaririmbaga indirimbo ‘Dear Mashuka’ afatanyije n’umwe mu bahanzi bo muri Amerika ageze ku ndirimbo ‘Iyo utegereza’ ibintu bihindura isura.    

Umuraperi Bull Dogg yamukoreye mu ngata agaragaza ko imyaka irenga icumi amaze mu muziki atari iy’ubusa.

Yahereye ku ndirimbo ‘Cinema’ iri mu zamuhaye igikundiro, abanyabirori b’i Rubavu biterera mu kirere. Ni imwe mu ndirimbo ze zifite amagambo bisaba ko aririmba abafana bamwikiriza.

Uyu muraperi kandi ‘yaririmbye 'Kaza roho’, ‘He for she’ n’izindi aho ku rubyiniro yari yitwaje ababyinnyi b’abasore bamufashije gukora ku mitima y’abari bitabiriye iki gitaramo.

Yavuye ku rubyiniro nawe ashima uko yakiriwe mu gitaramo kitabiriwe n’umubare munini w’urubyiruko. 

Bruce Melodie uherutse gusohora indirimbo ‘Fresh’ ni we wari utahiwe. Uyu muhanzi ufite indirimbo zizihira abanyabirori yaririmbye indirimbo ‘Ikinya’ yabaye idarapo ry’umuziki mu 2018, ‘Katerine’, ‘Kungola’ yakoranye na Sunny n’izindi.

Ni umwe mu bahanzi b’abahanga uzi gusaba abafana be kumwikiriza no gufatanya nawe kubyina mu gihe cyose amara ku rubyiniro. 

Yakurikiwe na Knowless Butera wizihiza imyaka 10 amaze mu muziki. Abanyabirori b’i Rubavu baracyazirikana nyinshi mu ndirimbo ze yahereyeho mu rugendo rwe rw’umuziki kuko amajwi ya benshi yahanikaga amusaba ko abasubiza muri ‘bya bihe’.

Knowless yaririmbye indirimbo nka ‘Baramuhaka’, ‘Yuda’, ‘Sweet mutima’, ‘Nkoraho’ n’izindi. Mu gihe cy’iminota nk’icumi yasanganiye abafana be bari imbere y’urubyiniro bafatanya kwizihirwa n’umugoroba uvanze n’imbeho yo ku Kivu.

Umwami i Rubavu! King James imyaka amaze mu muziki yayiherekeresheje gukora indirimbo zinyura Abanyabirori nyinshi muri zo zifite umudiho wa Kinyarwanda. 

Uyu muhanzi niwe washyize akadomo kuri iki gitaramo. Yaririmbye indirimbo nka Rasta’, ‘Agatimatima’, ‘Umuriro watse’, ‘Abo bose’, ‘Ganyobwe’ ageze ku ndirimbo ‘Ayo arya ni ayanjye’ Bull Dogg bayikoranye amusanganira ku rubyiniro bakora ku mitima ya benshi.

King James yaririmbye mu gihe cy’iminota irenga 40’ abanyabirori b’i Rubavu barimo abakobwa barengeje imyaka y’ubukure babyina imbyino zitandukanye zigezweho bishimira agace ka kane ka Tour du Rwanda kasorejwe i Rubavu. 

Mu gitaramo hagati imvura yatonyanze ariko ntibyabuza abitabiriye gukomeza gutaramana n’abahanzi bikundira.

Igitaramo nk’iki kirabera mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru kuri uyu wa kane tariki 27 Gashyantare 2020.

RBC ivuga ko udukingirizo turenga 4000 twatanzwe muri iki gitaramo ndetse ko abantu barenga 100 bipimishije virusi itera SIDA

Butera Knowless yasusurukije abanyabirori b'i Rubavu yifashishije indirimbo ze yahereyeho


Uyu muhanzikazi wizihiza imyaka icumi mu muziki yasangiye abafana be bari imbere y'urubyiniro


Bruce Melodie yaririmbye indirimbo nka 'Katerine', 'Fresh' n'izindi

Umuhanzi Platini yasanganiye Nel Ngabo ku rubyiniro baririmbana indirimbo 'Yamotema'

Umuhanzi Nel Ngabo yavuze ko yishimiye kuririmbira i Rubavu ku nshuro ya mbere

Umuhanzi Bruce Melodie ku rubyiniro rw'i Musanze witegeye Umujyi wa Goma

Davis D uherutse gusohora indirimbo 'Dede' imbere y'umubare munini wari umukumbuye

Bull Dogg wishimwe mu ndirimbo 'Cinema' yakoze ku mitima y'abanya-Rubavu

Abahanzi bo muri Amerika bigaragaje muri iki gitaramo cyabereye ku nkombe z'ikiyaga cya Kivu


Igitaramo cya Tour du Rwanda 2020 cyabereye i Rubavu kitabiriwe n'abrenga ibihumbi 8

Dj Bisoso, rurangiranwa mu ba-Dj babimazemo igihe kandi batanga icyanga cy'umuziki mu bitaramo

Phil Peter ni we wari umushyushyarugamba w'igitaramo cya Tour du Rwanda cyabereye i Rubavu


Kate Gustave umushyushyarugamba ubimazemo igihe kinini yanifashijwe i Rubavu

AMAFOTO: Plaisir Muzogeye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND