RFL
Kigali

Amavubi y’u Rwanda yanganyije n’Intare za Cameroon mu mukino wa gicuti

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/02/2020 9:21
0


Ikipe y’igihugu Amavubi’ y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu, yanganyije n’iya Cameroon ubusa ku busa mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Ahmadou Ahidjo de Yaoundé, muri Cameroon kuri uyu wa Mbere, ni mugihe ibihugu byombi byitegura irushanwa rya CHAN 2020 iteganyijwe gutangira muri Mata.



Uyu mukino wakinwe mu rwego rwo gufasha ibihugu byombi kwitegura irushanwa rya CHAN 2020 rizabera muri Cameroon guhera tariki ya 4 kugeza ku ya 25 Mata.

Nubwo iminota myinshi y’umukino wari wahengamiye ku ruhande rumwe, Amavubi yabonye uburyo bumwe bugana mu izamu mu minota ya mbere, ishoti ryatewe na Imanishimwe Emmanuel, umupira ukurwamo n’umunyezamu wa Cameroon mu gihe n’iyi kipe yari imbere y’abafana bayo yihariye iminota yasigaye, ariko ntiyabona uburyo bukomeye bugana mu izamu babonye mu minota 45 y’igice cya mbere.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yakoze impinduka mu bakinnyi, umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent akuramo Kimenyi Yves, Manishimwe Djabel, Iradukunda Jean Bertrand na Sugira Ernest, basimburwa na Kwizera Olivier, Ngendahimana Eric, Byiringiro Lague na Usengimana Danny.

Niyonzima Ally na Iyabivuze Osée bafashe imyanya ya Nshuti Dominique Savio na Niyonzima Olivier, Amavubi yongera gusatira cyane Ikipe ya Cameroon.

Amavubi yabonye uburyo bwiza imbere y’izamu rya Cameroon  ku mupira Omborenga Fitina yahawe na Niyonzima Olivier ‘Sefu’, awuteye uca hejuru gato y’izamu.

Umukino ugana ku musozo  Byiringiro Lague yabonye uburyo bwiza, umupira yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ukurwamo n’umunyezamu wa Cameroon watabaye iki gihugu inshuro nyinshi.

Iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye amakipe aguye miswi 0-0.

Amavubi aragera  i Kigali kuri uyu wa Kabiri nimugoroba, akomereze mu mwiherero, yitegura undi mukino wa gicuti azakina na Congo Brazzaville ku wa Gatanu tariki ya 28 Gashyantare 2020.

CHAN 2020 ibura iminsi mike ngo itangire, u Rwanda ruri mu itsinda C hamwe na Maroc ifite irushanwa riheruka, Uganda na Togo.

Abakinnyi b’u Rwanda babanjemo: Kimenyi Yves, Manzi Thierry, Rugwiro Hervé, Ombolenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Nsabimana Eric, Niyonzima Olivier, Manishimwe Djabel, Nshuti Dominique Savio, Iradukunda Bertrand na Sugira Ernest.

Abakinnyi ba Cameroon babanjemo: Omossola, Tientchou, Bawak, Dooh, Djob, O’ojong, Mbarag, Onana, Lobe, Nlend, Beo Batto.


Amavubi yanganyije n'Intare za Cameroon 0-0 mu mukino wa gicuti


Cameroon yihariye iminota myinshi y'umukino ariko ntiyabona igitego





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND