RFL
Kigali

“Supra Voice”, irushanwa rigamije kuzamura impano mu kuririmba rizahemba Miliyoni 1 Frw

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/02/2020 18:06
2


Kompanyi ya 1000 Group yateguye irushanwa “Supra Voice” ryo kuzamura impano mu kuririmba rizahitamo umunyempano umwe ahembwe Miliyoni 1 Frw anashyigikirwe mu gihe cy’umwaka umwe.



Iri rushanwa rigiye kubera i Kigali ku nshuro ya mbere. Alphonse Nsengiyumva uhagarariye iki gikorwa yabwiye INYARWANDA ko bateguye iri rushanwa bagamije gufasha no gushyigikira abanyempano mu muziki batabonye aho bamenera.

Ati “Ni irushanwa rigamije kuzamura impano mu kuririmba no kuziteza imbere. Ni mu gihe hagaragaye ko hari impano nyinshi zigenda zipfukiranwa, kubura amikoro no kutabona urubuga rwo kwigaragarizamo.,

Yakomeje ati “Ni mu gihe kandi ubuhanzi byagaragaye ko ari umwuga watunga nyirawo ndetse ukanazamura igihugu.”   

Alphonse yavuze ko uhatana mu irushanwa yemerewe kuririmba indirimbo ye cyangwa se akaririmba asubiramo iy’abandi. Umuhanzi ku giti cye yemerewe guhatana cyangwa se itsinda ry’abaririmbyi.

Kwiyandikisha muri iri rushanwa bizatangira kuwa 01 Werurwe 2020 bisozwa kuwa 31 Werurwe 2020.

Uwiyandikisha yohereza amashusho (video) aririmba indirimbo ashaka (Cover) akohereza kuri Whatsapp 0783014482 cyangwa akayishyira kuri konti ya Instagram akayiherekeresha hashtag #supra_voice1035 

Abanyempano bazatoranwa bazahita binjira mu irushanwa nyirizina aho bazajya batorwa ndetse binyuze ku mbuga nkoranyambaga, ‘website’ na SMS babanje kunyura muri studio bafatwe amajwi n’amashusho y’indirimbo bahisemo.

Abazatsinda icyiciro cya kabiri cy’irushanwa bazahabwa amahugurwa yo kuririmba mbere y'uko bahatana.

Igihembo nyamukuru muri iri rushanwa kizahabwa umunyempano umwe uzahiga abandi ahembwe Miliyoni 1 Frw izaherekezwa no gutunganirizwa indirimbo (amajwi n'amashusho mu gihe cy'umwaka umwe).

KANDA HANO UKURIKIRE INSTAGRAM Y'IRUSHANWA 'SUPRA VOICE'

Irushanwa 'Supra Voice' rigiye gutangira muri Werurwe 2020

Nsengiyumva Alphonse uri gutegura irushanwa rya 'Supra Voice' rigiye kubera i Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Fabrice MUHOZA4 years ago
    Nukuri icyigitecyerezo cya 1000 groupe ninyamibwa cyane nubwo abanyemano twese tutacyegukana byibuza umwe muritwe azabona itangiriro ryogushira hanze inganzo ye ndetse naba ryitabiriye bazakuramo ubumenyi butandukanye no gutinyuka
  • Nishimwe Roger4 years ago
    Njyewe ni ikibazo mfite kuri iri rishanwa nibaza kuki muzahemba umuntu umwe gusa? numva nkigitekerezo natanga mwazahemba abantu nibuze batatu bahize abandi kuko burya nuwabaye uwa 2 yangwa uwa 3 mubantu barenga wenda 50 numva abayakoze cyane kandi akwiye nawe igihembo murakoze ibihe byiza.





Inyarwanda BACKGROUND