RFL
Kigali

Akari ku mutima wa Nishimwe Naomie wavuzweho amagambo akomeye na Aurore, Jolly, Meghan, Doriane n’abandi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/02/2020 12:39
2


Ba Nyampinga b’u Rwanda bambitswe ikamba mu bihe bitandukanye bahaye ikaze mu muryango ‘Sisterhood’ Nishimwe Naomie Nyampinga w’u Rwanda mushya bamwizeza ubufatanye nawe avuga ko yiteguye gukora ibikomeye mu gihe cy’umwaka umwe agiye kumarana ikamba.



Nishimwe Naomie yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2020 kuwa 23 Gashyantare 2020 mu birori binogeye ijisho byabereye muri Intare Conference Arena. Yagaragiwe na Umwiza Phionah wabaye igisonga cya mbere ahembwa Miliyoni 1.2 Frw naho Umutesi Denise aba igisonga cya kabiri ahembwa Miliyoni 1.2 Frw.

Byari ibyishimo bidasanzwe ku mukobwa wasubije ikuzo Umujyi wa Kigali dore ko yakoreye mu ngata Nimwiza Meghan wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019 ahagarariye Umujyi wa Kigali mu irushanwa.

Nyuma yo kwegukana ikamba yabwiye INYARWANDA, ko yishimiye kandi ko atari yiteze ko ari we uhigika abakobwa 18 bari bahataniye ikamba. Yavuze ko mu bo bari bahatanye nta n’umwe wari umuteye ubwoba. 

Yinjiye mu irushanwa atavuga cyane mu itangazamakuru ku mpamvu avuga ko ‘ntacyo nari mfite cyo kuvuga’. Yavuze ko afite byinshi byo gukora kandi ko Abanyarwanda bamugiriye icyizere bazabibona.  

Nishimwe Naomie yavuze ko mu ntekerezo ze atigeze atekereza ko umunsi umwe azambikwa ikamba ry’uhiga abandi uburanga, ubwenge n’umuco. Arenzaho ko kuba ari we watoranyijwe bihabanye kure n’ibyo yatekerezaga.  

Yiyumvamo ko mu gihe cy’umwaka umwe agiye kumarana ikamba bizagenda neza, ati "Uzaba mwiza, ndimo ndabyiyumvamo mu mubiri hose, ntegereje igihe nzaba ntangiye gushyira mu bikorwa imishinga yanjye kandi byose muzabimenya.”

Uyu mukobwa w’imyaka 20 y’amavuko yashimye buri wese wagize uruhare mu rugendo rwe rwasoje yambitse ikamba.

Ati “Mwakoze kunyishimira! Mwakoze ku bw’amarira y'ibyishimo, mwakoze kumpobera. Mwakoze ku bw’urukundo, ubutumwa, ku mpamagara, ku ntora, kunshyira ku mbuga zanyu, kunsengera, ibyanditswe n'inama. Umutima wanjye uranezerewe.”

Miss Nimwiza Meghan Nyampinga w’u Rwanda 2019 yamwifurije ishya n’ihirwe avuga ko yitegereje buri kimwe cye cyose kuva mu ntangiriro kandi yiteze ko azaba Nyampinga w’Icyitegererezo.   

Yabwiye Nishimwe gukoresha ikamba rya Miss Rwanda 2020 yambitswe yegera Abanyarwanda, abakene akababera umuvugizi.

Ati “…Nk'uko iri kamba ari ikimenyetso cy'ubutsinzi, ingufu, ububasha, icyubahiro, ubushobozi n'uburanga, ndifuza ko ryazagufasha no kwegera Abanyarwanda, abakene bazakubonemo umuvugizi.” 

Nimwiza yashimye buri mukobwa wese witabiriye iri rushanwa abasaba gukomeza kurangwa n’umurava mu migirire yabo ya buri munsi. Yabasabye kandi kurangwa n’ubutwari bagakunda igihugu kuko bizabafungurira amarembo atandukanye bakagera kuri byinshi.

Yavuze ko afite amatsiko menshi y’igihe azatangira gukorana na Nyampinga w’u Rwanda mushya, Nishimwe Naomie mu mishinga yo kuzamura “ibendera ry’igihugu cyacu”.      


Ubutumwa Miss Meghan yanyujije kuri Instagram avuga kuri Naomie

Iradukunda Liliane Nyampinga w’u Rwanda 2018 yavuze ko ntagushidikanya afite kuri Nishimwe Naomie mu gihe agiye kumarana ikamba ko azaba uw'icyitegererezo

Ati “Ishya n'ihirwe kuri Nyampinga mushya wa 2020 ishimwe Naomie. Nkwifurije ibyiza gusa mu rugendo rushya utangiye. Si mfite gushidikanya ko uzaba Nyampinga w’icyitegererezo. Tuguhaye ikaze mu muryango.”

Mutesi Jolly Nyampinga w’u Rwanda 2016 wari mu Kanama Nkemurampaka yunze mu rya Nimwiza Meghan na Iradukunda Liliane avuga ko Nishimwe azaba ‘nyampinga w’icyitegererezo’.

Yabwiye Nishimwe ko yaciye agahigo kuko azahora mu bitabo by’amateka amubwira ko ategereje igihe azaba yatangiye gushyira mu bikorwa ibyo yemereye Abanyarwanda. Yamusabye kudahinduka kandi akishimira buri segonda ry’ubuzima bwe. 

Ati “Komeza uwo uri we kandi wishimire buri segonda ry'ubuzima bwawe ari nako usohoza inshingano zawe. Ikaze mu muryango w’aba Nyampinga. Amahirwe masa muri uru rugendo.”

Umubyinnyi w’umunyarwandakazi wabigize umwuga Sherrie Silver wari mu Kanama Nkemurampaka yifurije ishya n’ihirwe Nishimwe Naomie amubwira ko ahanze amaso igiye azatangirira gushyira mu ngirori ibyo yiyemeje. 

Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire yasabye Imana gushoboza Nishimwe Naomie utangiye inshingano nshya. Miss Bahati Grace, Miss Mutesi Aurore, Miss Kundwa Doriane nabo ni bamwe mu batewe ishema n'ikamba Nishimwe Naomie yegukanye.

Nishimwe Naomie yegukanye amakamba abiri. Yambitswe ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto [Miss Photogenic 2020] anambikwa ikamba riruta andi rya Nyampinga w’u Rwanda 2020. 

Yahembwe imodoka nshya ya Suzuki Swift 2019 ifite agaciro ka Miliyoni 18 Frw. Buri kwezi azajya ahembwa ibihumbi 800 Frw. Yanahawe ibindi bihembo bitandukanye byatanzwe n’abaterankunga.

Ibirori byo guhitamo Nyampinga w’u Rwanda 2020 byitabiriwe na ba Nyampinga bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika barimo Miss Ghana 2019 Rebecca Kwabi n’igisonga cye cya kabiri Deborah Opoku, Miss wa Sudani y’Epfo 2019 Mariah Maget Nyayiena, Miss Botswana 2019 Oweditse Phirinyane, Miss Uganda 2019 Olivia Nakakande na Miss Tanzania Sylivia Sebastian.

Sherrie Silver yifurije ishya n'ihirwe Miss Nishimwe Naomie mu rugendo rushya atangiye

Inseko ya Nishimwe Naomie nyuma yo kwegukana ikamba risumba ayandi

Nishimwe Naomie Nyampinga w'u Rwanda mushya

Nyina wa Nishimwe Naomie yamubwiye ko atewe ishema nawe

Nishimwe yahembwe imodoka nshya ya Suziki Swift 2019 ifite agaciro ka Miliyoni 18 Frw

Irushanwa rya Miss Rwanda ryatsuye umubano na ba Nyampinga bo mu mahanga

Nimwiza Meghan na Iradukunda Liliane bavuze ko Nishimwe Naomie azaba Nyampinga w'Icyitegererezo

Uhereye ibumoso: Umwiza Phiona [Igisonga cya Mbere]], Nishimwe Naomie [Miss Rwanda 2020] na Umutesi Denise [Igisonga cya kabiri]

Mu gihe cy'umwaka umwe Nishimwe Naomie azahembwa Miliyoni 9, 600,000 Frw

Kompanyi ya MDGROUP yahembye igisonga cya mbere [Umwiza Phionah] Miliyoni 1.2 Frw

Amb. Olivier Nduhungirehe yifurije isha n'ihirwe Nishimwe Naomie Miss Rwanda 2020

Mutesi Jolly yabwiye amagambo akomeye Miss Nishimwe Naomie

Miss Aurore Kayibanda yifurije ishya n'ihirwe Miss Nishimwe n'ibisonga bye

Nishimwe Naomie yavuze akari ku mutima nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2020

Miss Doriane yashimye cyane batatu ba mbere muri Miss Rwanda 2020

IMBAMUTIMA ZA NISHIMWE NAOMIE MISS RWANDA 2020 N'IBISONGA BYE








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bizimana Richard4 years ago
    Ibintu nibyiza pe kuburyo bishimishije ariko kanenga imikoresherezw yihe pe kuko byafashe iminsi ibiri, nibyiza k ishima ariko tukishimq kuburyo butabangamye murakoze.
  • Nishimwe beri k1 year ago
    Poro n





Inyarwanda BACKGROUND