RFL
Kigali

Mani Martin yongeye kwijujuta! Indirimbo ye yakoreshejwe muri Miss Rwanda 2020

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/02/2020 10:34
0


Umuhanzi Man Martin wubakiye kuri gakondo nyarwanda ari mu ba Nyarwanda baraye ijoro bakurikira ibirori byo guhitamo Nyampinga w’u Rwanda mushya, byabereye mu nyubako ya Intare Conference Arena i Rusororo mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.



Man Martin wakurikiraga ibi birori atari aho byaberaga, ahubwo abireba kuri shene ya kabiri ya Televiziyo y’u Rwanda, KC 2, byasojwe atanyuzwe nyuma yo kubona indirimbo ye “Rwagasabo” icurangwa. Ni ibintu ubusanzwe adakunda kandi bihabanye n'itegeko rigena inyungu n'uburenganzira ku mutungu mu by'ubwenge.

Muri iryo joro yanditse kuri konti ya Twitter agira ati “Ugira utya ukumva mu birori bya Miss Rwanda poromosiyo barayiguhaye rwose! Ngiyo ‘Rwagasabo’ ya Man Martin irahaserutse, ubwo ngo ishema rinyuzure mbashimire ko bakoresheje iyo ndirimbo (inyungu ihabwe utari njye nyirayo! Ibitaribyo ngo ni ishyari,”

Soma: Uburakari bwa Mani Martin kuri Minispoc, RALC n'abanyeshuri bo ku Nyundo baririmbye indirimbo ze

Si ubwa mbere Man Martin agaragaje agahinda aterwa n'ibi.

Mu Ugushyingo 2019 yandikanye agahinda avuga ko bitumvikana ukuntu abanyeshuri bo mu ishuri rya muzika rya Nyundo baririmbye indirimbo ze mu iserukiramuco rya Jamafest Minisiteri y’Umuco na Siporo (Minispoc [Icyo gihe niko yitwaga]) n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n'Umuco (RALC) barebera kandi ari bo bashinzwe kurengera umutungo mu by'ubwenge.

Yavuze ko atiyumvisha ukuntu abanyeshuri bo mu ishuri rya muzika rya Nyundo batumiwe mu iserukiramuco rya Jamafest bakaririmba indirimbo ze akiriho ntaho yagiye. Yibaza impamvu aba banyeshuri batigishwa guhanga ibyabo ngo banatozwe kubiserukana aho baserukira igihugu hose. Ati “Ibi koko si uguhohoterwa n'uwakakurengeye?”

Undi muhanzi ukunze gukomeretswa n’ibintu nk’ibi akabigaragaza ni Senderi International Hit. Nawe yigeze kwikoma RDB ayishinja gukoresha indirimbo ze mu muhango wo Kwita izina nyamara we inzara imwiciye i Kigali. 

Muri Nzeri 2018 Senderi yanditse kuri instagram avuga ko bibabaje kuba ibihangano bye byakiniwe mu Kinigi i Musanze, inzara yamwiciye i Kigali. Yavuze ko umuhango wo kwita izina ku nshuro ya 14 yawukurikiye wose kuri RTV, avuga ko indirimbo ze arizo zashimishije abantu n’ubwo atari ahari ngo abaririmbire.

Ati “Nyakubahwa Muyobozi Mukuru wa RDB turabashimira ibirori byiza byo kwita izina abana b'ingagi uyu mwaka 2018 nabikuriye byose kuri RTV byagenze neza cyane. Nanishimiye uko abaturage bishimiye indirimbo zanjye nubwo ntari mpari, nkiyitwa 'Iyo Twicaranye Tuvugana Ibyubaka u Rwanda' na 'Ntawabisenya Ndeba (Nzabivuga)'. 

ICYO ITEGEKO RIVUGA KU CYAHA CYO GUKORESHA IGIHANGANO CY'UNDI MUNTU

Itegeko rishya rirengera umutungo bwite mu by’ubwenge ryashotse mu igazeti ya Leta yo ku wa 24 Nzeli 2018, Ingingo yaryo ya 261 iragira iti “Umuntu wese, uretse nyir’igihangano, ukoresha igihangano kandi atabyemerewe na nyiri uburenganzira, ukora kimwe mu bikorwa bikurikira iyo abigambiriye cyangwa agize uburangare kandi agamije ubucuruzi:

1. Wigana uburenganzira bw’umuhanzi cyangwa uburenganzira bushamikiyeho burengerwa;

2. Ukora, ugurisha, utanga kugira ngo bagure, utanga kugira ngo bakodeshe, utunze cyangwa winjije ku butaka bw’u Rwanda ibicuruzwa by’ibyiganano agamije ubucuruzi;

3 Ukoresha izina ry’ubucuruzi ry’undi muntu haba ari mu buryo bw’izina ry’ubucuruzi, ikirango cyangwa ikirango gihuriweho;

4 Ukoresha ikirango gisa n’ikindi kugira ngo ajijishe rubanda; aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).”

Ingingo ya 262: Gukoresha uburiganya izina ry’umuhanzi cyangwa ikimenyetso cyihariye ku gihangano umuntu wese ukoresha uburiganya izina ry’umuhanzi cyangwa ikimenyetso cyihariye ku gihangano cyo mu rwego rw’ubuvanganzo, ubugeni cyangwa rw’ubumenyi, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10.000.000 FRW).”


Mani Martin yavuze ko indirimbo ye yaririmbwe muri Miss Rwanda 2020 ku nyungu zitamugeraho

Nishimwe Naomie ni we wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2020

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "RWAGASABO" YA MANI MARTIN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND