RFL
Kigali

Itsinda Called For Greatness ryasohoye indirimbo y'ubukwe ryise 'Umunsi udasanzwe'-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/02/2020 17:36
0


Called For Greatness Group itsinda rigizwe n'umuhanzikazi Mahoro Nicole n'abana be rizwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, kuri ubu ryasohoye indirimbo nshya y'ubukwe yitwa 'Umunsi udasanzwe'.



Mahoro Nicole yabwiye InyaRwanda.com ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo y'ubukwe cyavuye ku bukwe bw'umuvandimwe we buzaba mu minsi iri imbere. Yavuze ko agendeye kuri ubwo bukwe, yumvise ashaka gukora indirimbo y'ubukwe, ni ko kuyikorana n'abana be. Ati "Ni uko mfite sister ufite ubukwe, niho igitekereze cyavuye, numva nshaka gukora indirimbo y'ubukwe."


Itsinda Called For Greatness Group

"Twategereje ibi birori by'umusni wanyu w'ubukwe, ni umunsi wanyu udasanzwe. Twese twabukereye, abakuru n'abatoya, imiryango yombi turahari ngo tubashyigikire, erega na Yesu arahari kuko n'ubw'i Kana yarabutashye, mwicare mugubwe neza murashyigikiwe. Nimuze tubyine ducinye akadiho twishimane n'umukwe n'umugeni dushime Imana ibikoze." Ayo ni amwe mu magambo yumvikaba muri iyi ndirimbo nshya ya Called For Greatness Group.

UMVA HANO INDIRIMBO 'UMUNSI UDASANZWE' YA CALLED FOR GREATNESS GROUP







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND