RFL
Kigali

Miss Sabrina yifashishije abahatanira kuvamo Miss Rwanda 2020 mu kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/02/2020 15:06
0


Isimbi Sabrina wambitswe ikamba rya Miss Personality 2012 mu irushanwa rya Miss Supranational yifashishije abakobwa 19 bahatanira kuvamo Nyampinga w’u Rwanda mushya mu bukangurambaga yatangije bwo kurwanya ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge mu rubyiruko.




Aba bakobwa bafite ibyapa byanditseho ubutumwa busaba urubyiruko guhagarika gukoresha ibiyobyabwenge. Icyapa kinini gifitwe n’abakobwa icumi cyanditseho amagambo agira ati “Rubyiruko ni twe mbaraga z’ejo hazaza, dufatanyirize hamwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.”

Abandi bakobwa bafite ibyapa bito biriho amagambo asaba urubyiruko kwitandukanya n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Miss Isimbi Sabrina yavuze ko muri Nzeli 2019 yafunguye ikigo yise Victory Initiative anyuzamo ubukangurambaga buhamagarira urubyiruko kureka gukoresha ibiyobyabwenge.

Mbere y’uko yifashisha abahatanira kuvamo ba Nyampinga muri ubu bukangurambaga yahereye mu kigo cya Iwawa, i Nyamirambo, Gikondo n’ahandi bigisha urubyiruko ibibi by’ibiyobyabwenge bagafasha n’ababikoresheje kubivamo ndetse bamwe batanga ubuhamya.

Sabrina yavuze ko kwifashisha aba bakobwa abyitezeho umusaruro munini wo kugeza kure ubukangurambaga. Mu 2015 Sabrina ari mu batoje abakobwa bavuyemo Nyampinga w’u Rwanda. Mu 2019 yagize uruhare mu gutoza abakobwa bavuyemo Miss Supranational.

Uyu mugore kandi yitabiriye Miss East Africa Belgium 2011, Miss Supranational 2012 ndetse na Miss East Africa yabereye muri Tanzania. We n’umubyeyi we bafite irushanwa bise ‘Umwali Belgium’ ryubakiye ku muco na gakondo by’Abanyarwanda.

Abakobwa 19 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2020 bafashishije Miss Sabrina mu bukangurambaga bwo kurwanya ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge mu rubyiruko

Nishimwe Naomie afite icyapa kiriho amagambo abuza ikoreshwa ry'itabi, inzoga n'ibiyobyabwenge binyuzwa mu rushinge

Teta Ndenga Nicole afite icyapa kibwira urubyiruko kugendera kure ibiyobyabwenge

Mutegwantebe Chanice ati "Turwanye ibiyobyabwenge"

Irasubiza Alliance

Umwiza Phiona

AMAFOTO Y'ABAKOBWA 19



AMAFOTO: Afrifame Pictures





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND