RFL
Kigali

Abatsindiye amakamba muri Miss Career East Africa 2019 baje i Kigali kunoza imishinga yabo-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/02/2020 14:12
0

Abakobwa batatu batsindiye amakamba mu irushanwa rya Miss Career East Africa 2019 baje i Kigali aho bagiye guhabwa amahugurwa n’abaterankunga abazafasha gushyira mu ngiro imishinga yabo batanze mu irushanwa.



Uko ari batatu bageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali mu gitondo cy’uyu wa Gatandatu tariki 22 Gashyantare 2020. Abaje i Kigali ni Habonimana Hyacinte ukomoka i Burundi, Baluubu Jaliyah wo muri Uganda na Munezero Ornella wo mu gihugu cy'u Burundi.

Habonimana Hyacinte yegukanye ikamba rya Miss Enterpreneur East Africa 2019. Afite umushinga wo guhuza aba-enjeniyeli n’abashaka ababubakira amazu hifashishijwe ikoranabuhanga.

Baluubu Jaliyah yegukanye ikamba rya ‘Miss Talent East Africa’. Yegukanye ikamba nyuma y’uko agaragaje impano idasanzwe aho yaserukanye ‘umuderi’ yakoze mu binyamakuru.  

Munezero Ornella usanzwe ari umunyamakuru, we yegukanye ikamba rya Miss speaker mu irushanwa. Afite umushinga ujyanye no kwisuzumisha hakoreshejwe ikoranabuhanga rya murandasi.

Aba bakobwa uko ari batatu baje i Kigali bahasanga bagenzi babo bari bahataniye ikamba rya Miss Career East Africa 2019 batangiye guhabwa amahugurwa y’uko bazashyira mu bikorwa umushinga wabo.

Aba bakobwa kandi barahabwa amafaranga batsindiye banigishwe uko bazayakoresha mu mishinga yabo. 

Kuwa 17 Gashyantare 2020 Umunya-Australia Ralf Schoers utera inkunga irushanwa rya Miss Career Africa yaje i Kigali mu rugendo rw’icyumweru kimwe aho azabonana n’abakobwa batsinze muri Miss Career East Africa 2019 abafashe gushyira mu bikorwa imishinga yabo.

Mukamwiza Yvette w’imyaka 20 y’amavuko ni we wambitswe ikamba rya Miss Career East Africa 2019 nyuma y’uko umushinga we ugize amanota 86% ahigitse indi y’abakobwa 14 bari bahataniye iri kamba ry’agaciro k’amadorali y’Amerika 5,000.


Habonimana wegukanye ikamba rya Miss Enterperneur [Ubanza ibumoso], Munezero Ornella [Uri hagati yegukanye ikamba rya Miss Speaker ndetse na Baluubu wegukanye ikamba rya Miss Talent [uri ku ruhande]

Uko ari batatu baje i Kigali kunoza imishinga yabo ndetse baharabwa n'amafaranga batsindiye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND