RFL
Kigali

Nyampinga wa Botswana Oweditse yaje i Kigali yitabiriye ibirori byo guhitamo Miss Rwanda 2020-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/02/2020 9:58
1


Oweditse Phirinyane Nyampinga wa Botswana 2019 yaje i Kigali aho yitabiriye ibirori byo guhitamo Nyampinga w’u Rwanda mushya mu muhango uzaba kuwa Gatandatu tariki 22 Gashyantare 2020 muri Intare Conference Arena.



Nyampinga wa Botswana yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali mu gitondo cy’uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2020 yakirwa na Nyampinga w’u Rwanda 2019 Nimwiza Meghan witegura gutanga.

Aje i Kigali asanganira Nyampinga wa Uganda Oliver Nakakande waje mu Rwanda ku gicamunsi cy’uyu wa kane tariki 20 Gashyantare 2020. Yabanjirijwe na Nyampinga wa Tanzania Sylivia Sebastian wageze i Kigali ari kumwe n’umubyinnyi w’umunyarwandakazi Sherrie Silver.

Ibi birori byo guhitamo Miss Rwanda 2020 bizasusurutswa n'Itorero Inganzo Ngari aho kwinjira mu gihe uguze itike mbere y’uko umunsi nyirizina ugera ari 300, 000 Frw ku meza (Table); 10,000 Frw mu myanya y’icyubahiro (VIP) ndetse na 3,000 Frw mu myanya isanzwe (Regural).

Kugura itike ku munsi w’ibi birori ni 500,000 Frw ku meza (Table); 20,000 Frw mu myanya y’icyubahiro (VIP) na 5,000 Frw mu myanya isanzwe (Regular).

Aya mafaranga anakubiyemo ay’urugendo kuko hari imodoka zizatwara abantu bahagurukiye kuri Stade Amahoro Remera berekeza kuri Intare Conference Arena nyuma y’ibi birori basubizwe aho bahagurukiye.

Abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda batangiye guhabwa amahirwe kuva ku wa kabiri tariki 11 Gashyantare 2020; kuri internet no kuri telefone. Kuri ‘SMS’ wandika umubare w’umukobwa uhatanye ukoreheza kuri 1 525.

Bamaze iminsi mu mwiherero w’ibyumweru bibiri uri kubera kuri La Palisse Nyamata mu Karere ka Bugesera. 

Muri uyu mwiherero basurwa n’abayobozi batandukanye bakaganirizwa ku ngingo zitandukanye, bakora siporo ndetse bagatemberezwa ahantu nyaburanga n’ibindi.

Miss Phirinyane yakiriwe na Nyampinga w'u Rwanda 2019 Nimwiza Meghan

Ibyishimo kuri Nyampinga wa Botswana wazindukiye i Kigali yitabiriye ibirori by'uzavamo Miss Rwanda 2020

AMAFOTO: Afrifame






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nizeyimana theoneste 4 years ago
    ariko murakabya kweri nkishyura table ya 500000 kugira nicare kuri table niki kirimo kuriyo table naba nishyushye 500k mukampa imodoka imvana Remera murimo gushaka amafranga kungufu kbsa





Inyarwanda BACKGROUND