RFL
Kigali

Niyo Bosco ufite ubumuga bwo kutabona yasohoye indirimbo nshya ikangurira kuvuga uziga-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/02/2020 7:34
0


Umuhanzi Niyo Bosco ufite igikundiro muri iki gihe mu gitondo cy’uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2020 yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Ibanga” yubakiye ku gukangurira abantu kuvuga baziga mu biganiro bagirana n’abantu batandukanye.



Iyi ndirimbo nshya ikoreye mu ngata “Uzabe Intwari” na “Ubigenza ute” uyu muhanzi ufite ubumuga bwo kutabona yari aherutse gusohora imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 700 ku rubuga rwa Youtube.

Uyu muhanzi avuga ko kugira ibanga ari igihamya cy’uko uri mwizerwa kandi ko bishimangira ubupfura. Ati “Wirimbisha bihagije gusa wabuze umwambaro w’ururimi.”

Yumvikanisha ko kugira ibanga birenze uko umuntu abyumva ahubwo ko binahamya umuntu nya muntu.

Impano ya Niyo Bosco yahanzwe amaso guhera mu ntangiriro za Mutarama 2019.

Indirimbo ye yise “Ubigenza ute” yacyebuye benshi atumirwa kuririmba mu bitaramo bikomeye ubu aritegura gutanga umunezero mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction kizaba ku wa 28 Gashyantare 2020.

Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo yakozwe na Producer Santana. Ni mu gihe amashusho yafashwe anatunganwa na Bagenzi Bernard uri mu bagezweho muri iki gihe dore ko amaze gukora nyinshi mu ndirimbo z’abahanzi bakomeye.


Niyo Bosco ufite ubumuga bwo kutabona yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise "Ibanga"

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "IBANGA" YA NIYO BOSCO

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND