RFL
Kigali

Riderman, Social Mula na Marina bagiye kuririmbira mu Bubiligi-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/02/2020 10:39
1


Umuraperi Gatsinzi Emery [Riderman], Mugwaneza Lambert [Social Mula] n’umuhanzikazi Marina Deborah berekeje mu Bubiligi aho bagiye gutaramira abanyarwanda n’abandi batuye i Burayi.



Aba bahanzi bombi bahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali mu gitondo cy’uyu wa kane tariki 20 Gashyantare 2020 berekeza mu Bubiligi aho bafite ibitaramo bari bamaze iminsi bararakira abafana babo.

Ni ku nshuro ya mbere aba bahanzi bombi bagiye gutaramira i Burayi. Iki gitaramo kizabera ahitwa Birmingham Palace mu Mujyi wa Bruxelles ku wa 22 Gashyantare 2020 guhera saa mbili z’umugoroba.

Marina yavuze ko atangiye neza umwaka wa 2020 ajya gutaramira abafana be batuye i Burayi. Ati “Uko niko ntangiye viziyo 2020. Bantu banjye bo muri Bruxelles mwiteguye umukobwa wanyu Marina…The Mane ku gasongero.”

Marina ugiye gutaramira i Burayi afite indirimbo zikunzwe nka ‘Ni wowe’, ‘Log out’, ‘Mbwira’ yakoranye na Kidum, ‘Karibu’, ‘Decision’ n’izindi.

Ni mu gihe Social Mula uherutse kumurika Album “Ma Vie”, yateguje ibyishimo abanyarwanda azataramira. Yagize ati “Tariki 22 Gashyantare 2020 abo muri Bruxelles mwitegure cyane. Umuhungu wanyu agiye kubageraho mu minsi ya vuba.”

Riderman- Imyaka ibaye cumi n’ibiri ahora ku ruhembe rwa muzika nyarwanda n’injyana ya Hip Hop by'umwihariko. Guhozaho n'imyitwarire ye byakomeje kuba iturufu y'uyu mugabo w'umugore umwe n'umwana umwe na Album zirindwi.

Abitse iwe ibihembo bya Salax n’igikombe cya Primus Guma Guma Super Stars. Mu byivugo n'ubushongore yumvikanisha mu ndirimbo bitumye muri uyu mwaka yinjiza akavagari mu mufuka anifashishwa na kompanyi zikomeye mu bucuruzi.

Indirimbo ze nka 'Rutenderi', 'Umwana w'umuhanda', 'Inyuguti ya R' zamwaguriye igikundiro aravugwa biratinda kugeza ku ndirimbo 'Nta mvura idahita' aherutse gusohora.

Ni umwe mu baraperi bashikamye mu njyana ya Hip Hop mu gihe amaze mu muziki. Yakoranye indirimbo n’abahanzi batandukanye barimo abakizamuka mu muziki n’abandi bazwi mu ruhando rw’umuziki.

Iki gitaramo cyatewe inkunga na Sosiyete ya RwandAir kizayoborwa na Dj Princess Flor ndetse na Dj Toxxyk wacuranje mu gitaramo cyahabereye umwaka ushize agatanga umunezero.

Social Mula, Bad Rama washinze The Mane na Riderman berekeje i Burayi

Riderman, Marina na Social Mula bateguje ibyishimo mu gitaramo bagiye gukorera i Burayi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ntabanganyimana Emmanuel4 years ago
    Abobasore nuwomukobwa nibakomerezaho ndabona,umuzikiwacumurwand harurugerogurikugeraho murakoze





Inyarwanda BACKGROUND