Amavubi yagombaga guhaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu yerekeza mu gihugu cya Cameroon gukina umukino wa gishuti n’iki gihugu mu kwitegura igikombe cya CHAN 2020, bitangazwa ko urugendo rwimuriwe ku wa kane, none birangiye byemejwe ko iyi kipe izahaguruka ku wa Gatanu tariki 21/02/2020, kubera ikibazo cy’indege.
Amavubi
azerekeza muri Cameroon kuri uyu wa
Gatanu gukina n’ikipe y’igihugu yaho izwi nk’Intare za Cameroon mu mukino wa gishuti uteganyijwe kuba tariki ya 24 Gashyantare 2020.
Amavubi
yagombaga guhaguruka mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu ariko bitewe
n’ihindagurika ry’indge yagombaga kubatwara, bitangazwa ko urugendo rwimuriwe
ku wa Kane, none byamaze kwemezwa ko iyi kipe izahaguruka ku wa Gatanu tariki
21 Gashyantare.
Umutoza
w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent, yavuze ko ntawusezerana n’ibihe, kandi ko ari
impamvu zitabaturutseho, mu rwego rwo kwirinda buri kimwe cyose gishobora gutuma
imyiteguro itagenda neza, banzuye kuzahaguruka mu Rwanda ku wa Gatanu kandi ko
ntacyo bitwaye.
Yagize
ati“murabizi iby’indege bigenda bihindagurika isaha ku y’indi, twari tuzi ko
tuzagenda ejo ku gicamunsi(uyu munsi ku wa Kane) ariko haje guhindukamo bimwe
na bimwe, ku mpamvu zitaduturutseho mu rwego rwo kwirinda ko dushobora guhura n’ibibazo
byatuma imyiteguro yacu igenda nabi, byemejwe ko tuzahaguruka mu Rwanda ku wa
Gatanu kandi ntacyo biza kwica kuri gahunda dufite kuri uriya mukino”.
Kuri
uyu wa Kane saa 16:00’ biteganyijwe ko Amavubi azakora imyitozo ya nyuma kuri Stade Amahoro i Remera,
mbere yuko bazahaguruka ku wa Gatanu. Biteganyijwe ko mu bakinnyi 28 bari mu
mwiherero Mashami akaba azahagurukana abakinnyi 26.
TANGA IGITECYEREZO