Kigali
Bralirwa
-->

Gicumbi FC yakomorewe gukinira ku kibuga cyayo gishya

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/02/2020 19:27
0

Nyuma y’amezi 4 Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryarahagaritse Gicumbi FC kwakirira imikino ya shampiyona ku kibuga cyayo kubera kitari cyujuje ibisabwa, kuri uyu wa Gatatu iyi kipe yakomorewe kongera gukinira kuri iki kibuga nkuko bigaragara mu ibaruwa bandikiwe na FERWAFA.Gicumbi FC yari imaze iminsi yakirira imikino ku Mumena mu mujyi wa Kigali, yahawe uburenganzira bwo kongera gukoresha ikibuga cyayo imenyereye ndetse kiyifasha kugora amakipe yayisuye.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Gashyantare 2020 nibwo FERWAFA yandikiye Gicumbi FC iyimenyesha ko yemerewe kongera kwakirira kuri Stade yayo nyuma y’uko isanwe, n’ikibuga kikavugururwa.

Ku munsi wa 22 wa Shampiyona nibwo Gicumbi FC izatangira kwakirira kuri Stade yayo nshya, aho izaba yakiriye Sunrise FC tariki ya 7 Werurwe 2020.

Kugeza ku munsi wa 20 Shampiyona, Gicumbi FC iri ku mwanya wa nyuma wa 16 n’amanota 16, aho byitezwe ko nitangira kwakirira kuri iki kibuga cyayo izikura kuri uyu mwanya ushobora gutuma imanuka mu cyiciro cya kabiri mu gihe itagira icyo ihindura.


Gicumbi FC yemerewe gukinira ku kibuga cyayo gishya


Ikibuga cya Gicumbi FC cyaravuguruwe gisubirwamo kiba ikibuga cyizaTANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND