RFL
Kigali

Abagore gusa: Ibimenyetso bikwereka ko uwo mwashakanye asigaye aguca inyuma

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:18/02/2020 15:18
0


Niba utizera uwo mwashakanye neza hari ibimenyetso bishobora kugufasha kugenzura neza ko yaba aguca inyuma koko.



Aha rero hari urutonde rw’ibintu byagufasha muri iri genzura ubundi ukabona uko utwara umugabo wawe ukamugarurana ubugwaneza

1.Gutaha atinze cyane buri gihe: Niba umugabo wawe asigaye akunda gutaha atinze buri joro akakubwira ko hari ibyo yatunganyaga mu kazi, ibyo bizagusunikire cyane ku kwibaza kuri iyomyitwarire ye kuko birashoboka ko hari aho abayatinze.

2.Asigaye akunda kugira isuku y’umubiri we kuruta mbere: Niba umugabo wawe asigaye atinda mu cyumba yireba, yiyogoshesha buri munsi, agatinzwa no gushaka umwenda ari bwambare uwo munsi, uzagire amakenga ashobora kuba ari mu kwezi kwa buki n’undi mugore.

3.Akwereka uburyo bushya bwo gutera akabariro: Umugabo uguca inyuma rimwe na rimwe uzamubwirwa no guhinduranya uburyo mwitwara mu buriri, uburyo bwo gusomana bushya aba yakuye ku bagore bashya.

4.Akuzanira impano kenshi zidafite impamvu: Nubona umugabo asigaye agutungura akakuzanira impano za hato na hato kandi nta mpamvu igaragara uzamenye ko bishobora kuba ari uburyo bwo kugirango yigire mwiza imbere yawe ariko aguca inyuma.

5. Yitaba telephone ze kenshi kandi akwitaruye: Umugabo wawe nubona atagishyira telephone hasi, afite ubwoba bw’uko ushobora kubona amabanga ye bikaba bibi kurushaho.

6.Akunda guhita akaraba iyo akigera mu rugo: Nubwo umugabo wawe asanzwe agira isuku ariko koga buri kanya kandi akabikora akigera mu rugo ndetse imyenda ye agahita ayinika mu mazi, uzagenzure neza urebe ko ataba ashaka guhisha impumuro ivuye ku bandi bagore yahoranye na bo.

Ntabwo ibi bimenyetso ari byo ijana ku ijana ariko bishobora kugufasha kumenya uko umugabo wawe ameze ni kumenya uko umufata neza mu gihe yaba yize indi mico itari myiza bityo ukamugarurira hafi.

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND