RFL
Kigali

Bably: Icyatumye atandukana n’umugore, iby’umukobwa yambitse impeta n'ibyo wibaza kuri muzika ye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/02/2020 13:10
0


Umuraperi Miheto Bably Amuri w’imyaka 30 y’amavuko yatangaje ko mu rugo rwe na Umubyeyi Hasna barushinze ku wa 1 Mata 2017 havutse ubwumvikane bucye bwashyize iherezo ku rukundo rwabo.



Mu kiganiro cyihariye na INYARWANDA, Bably yavuze ko yiga mu mwaka wa mbere muri Kaminuza mu yahoze ari KIST [Ubu ni Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ikoranabuhanga] yamenyanye na Umubyeyi Hasna kuko biganaga mu ishuri rimwe basangiye amasomo.

Bageze mu mwaka wa kabiri wa Kaminuza urukundo rwatangiye kurandaranda basoje amasomo biyemeze kurushinga. Bombi basezeranye imbere y’Imana mu musigiti wo kuri Onotracom ku wa 31 Werurwe 2017 hanyuma kuya 01 Mata 2017 bakora ibirori byo kwishimana n’inshuti zabo.

Yavuze ko mu minsi ya mbere ubuzima bwari uburyoshye ariko ko mu mpera za 2017 havutse umwuka mubi mu rugo rwabo ubura gica.

Ati “Ubwumvikana bucye ni bwo bwatumye tudakomeza kubana…Hari ukuntu umuntu mubana mugiteretana ariko byagera mu rugo bikanga bikananirana. Ibyo rero urebye niko byatugendekeye.

“Ubwo rero iyo ibintu byanze guhura neza ntabwo abantu bakomeza kwizirikanaho mbese musaba ko mutandukana. Ni uko byagenze.”

Uyu muraperi ntiyibuka neza igihe yamaze akundana na Umubyeyi mbere y’uko bakora ubukwe kandi ngo nta bihe byihariye akumbura kuri we kuko ngo byinshi yabikumburaga bakiri kumwe.

Yatandukanye na Umubyeyi bafitanye umwana umwe w’umuhungu. Kuva icyo gihe Bably ntiyongeye kuvugwa mu rukundo kugeza ubwo mu mpera z’icyumweru gishize yambitse impeta Umumararungu Huguette mu muhango wabereye muri Suede.

Bably yavuze ko uyu mukobwa yambitse impeta ariwe wa mbere bakundanye, icyo gihe yari afite imyaka 19 y’amavuko. Yavuze ko ababyeyi babaganirije bababwira ko iby’urukundo atari byo bibanza ahubwo ko bakwiye kubanza gushaka ubuzima mbere y’ibindi byose.

Yavuze ko kuva icyo gihe iby’urukundo babihagaritse buri wese ashaka ubuzima ukwe. Ati “Ni we muntu wa mbere twakundanye mu buzima. Ntangira kwitwa ngo ngiye gukunda. Turakundana. Dukundanaho igihe…

“Ababyeyi baratwicaza baratubwira bati ntabwo ibyo ari byo bibanza hari ibintu byinshi bigomba kubanza mu buzima.”

Kuva icyo gihe ntibongeye kubonana. Bongeye guhurira muri Suede buri wese yarafatishije ubuzima basubukura iby’urukundo rwabo kugeza amwambitse impeta. Ati “Imana yongeye kuduhuza turongera dusubukurira aho twari tugereje.”

Bably yavuze ko Umumararungu baziranye igihe kinini kandi ko ari umukobwa mwiza yaba mu gihagarararo no mu buranga. Ati “Ikindi kintu cyirenzeho agira umutima mwiza cyane. Akagira kwihangana. Akagira ukuri mu kanwa. Ukuri mu kanwa ni ikintu cy'ingenzi kuri njyewe mu rukundo.

“Ikindi ni ikintu cy'ingenzi njyewe mpa agaciro cyane gutanga amahoro. Umuntu umpa amahoro. Ndamukunda cyane kuko mu rushako umuntu aba akeneye gutuza, amahoro ni ingenzi.”

Yavuze ko mbere y’uko yambika impeta uyu mukobwa yari afite ubwoba atekereza ko ashobora kubimenya mbere y’uko umuhango uba. Ngo yari afite gushidikanya ku batumirwa be kuko ngo yumvaga atari ko bose baza kuboneka.

Yavuze ko mu bihe bitandukanye yagiye aha amasezerano uyu mukobwa amwizeza ko igihe kimwe azamukorera ibintu byiza kandi ngo yabashije kubigeraho.

Bably yavukiye mu gace ka Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali akurira i Gikondo. Yize amashuri yisumbuye muri Lycee de Kigali Kaminuza yiga ibijyanye n’ubwabatsi muri KIST.

Bably yavuze ko yatandukanye na Umubyeyi Hasna bitewe n'uko batumvikanye bahitamo gutandukana mu mpera za 2017

1.Ni ryari wiyumvisemo impano y’umuziki cyane cyane kwiyegurira injyana ya Hip Hop!

Yavuze ko yatangiye kwiyumvamo impano yo kuririmba yiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza aho baririmbaga bafatwa amajwi kuri kaseti.

Ageze mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye yahawe ishingano zo kuba Perezida w’ibintu bijyanye n’umuziki aho yigaga. Ntiyari azi kubyina nk’abandi ahubwo we yaririmbaga bikanogera benshi.

Muri icyo gihe ngo hari hagezweho abaraperi bakomeye ku Isi. Ishuri yizeho ryanizeho umuraperi Fireman ndetse ngo mu mashuri abanza yize ku kigo kimwe na The Ben, Green P na Jay Polly. Ngo icyo gihe aba bose bari bataratekereza gukora muzika.

Bably ati “Urumva twari twarakuze turi impano z’abana nyinshi cyane. Ndibuka ko ari njye watangiye. Buriya nta n’umwe wantanze kujya muri studio ni njye wabatangiriye.

“Bose bazaga bambaza kuririmba bigenda bite? Abo ba The Ben, Green, Jay Polly bose ni njye wabatangiriye.” Ashimangira ko yakuze yiyumvamo injyana ya Hip Hop ahanini binaturutse ku kuba ari umuntu uzi kuvuga yihuta cyane.

2.Utangira kuririmba wabonaga uzabasha kumvikanisha ubutumwa bwawe?

Yakundaga abahanzi agakunda imyitwarire n’imyambarire yabo cyane cyane umuraperi 50 Cent uri mu bakomeye ku Isi. Ngo hejuru y’ibi byose yari atariyumvisha neza niba koko ubutumwa azanyuza mu ndirimbo buzabasha kumvikana.

Hashize igihe yatangiye kumva ko akwiye kurenga kumva injyana y’indirimbo ahubwo akanashaka amagambo azatuma buri wese azirikana indirimbo ye. Yagize ati “Natangiye kumva abahanzi bo hambere nka Rugamba Sipiriyani, Byumvuhore…

“Abahanzi bakomeye bose bo mu Rwanda nza gusanga nyuma y’injyana y’indirimbo ugomba kuba watekereje no kubyo ugiye kwandikaho n’uburyo ugomba kubyandika n’uburyo ugomba gutanga ubutumwa bukamara igihe kirekire ku buryo n’ubwo waba warapfuye umuntu abyumva akagira icyo bimusigira.”

3.Tubwire ku rwibutso wasigaranye rw’itsinda ‘Kosovo’ washinze:

Bably yavuze ko amaze gushinga itsinda rya ‘Kosovo’ yahurijemo abari inshuti ze bahuriza ku kwandikira indirimbo hamwe, barakundwa karahava.

Yibuka ko bari bafite abafana benshi babashyigikiye n’ubwo igihe cyageze buri wese agaca inzira ze. Ni itsinda avuga ko ryatanze umusanzu ukomeye ku muziki w’u Rwanda kandi ko azirikana imbaraga bashyizemo kugira ngo injyana ya Hip Hop ikomere.

4.Umusaruro w’indirimbo yakoranye na Pacson, K8 Kavuyo na Kamichi:

Bably yavuze ko indirimbo yakoranye n’aba bahanzi ari iz’amateka. Avuga ko batangiye muzika mu gihe injyana nyinshi zari zitaragira abazihagararira mu Rwanda ku buryo uwabaga ayitangiye kenshi yafatarwa nk’umwami w’iyo njyana.

Avuga ko mu bihe byabo Youtube yari itaramenyekana cyane ku buryo ngo iyo iba izwi cyane mu gihe cyabo ibikorwa byabo biba bizwi cyane kurushaho. Ahamya ko indirimbo zabo zakunzwe mu buryo bukomeye n’ubwo bigoye kuba yatanga umusaruro mu mubare.

Ngo icyo gihe kandi hariho ubufatanye hagati y’abahanzi nyarwanda ku buryo wasangaga umwe afitanye imishinga y’indirimbo n’abahanzi benshi kandi igakorwa ku gihe kimwe igakundwa.

5. Iby’umushinga w’indirimbo ‘Kigali Party’ yakoranye na Pacson, Cassanova:

Yavuze ko igihe kimwe uwitwa Happy yashinze studio ayita HS Records ikoreramo Producer Mozzy Records. Ngo yahamagawe nk’umuhanzi wari ugezweho asabwa gukora indirimbo yatuma iyi studio imenyekana mu gihe gito.

Yahuje imbaraga na Cassanova, Rafiki ndetse na Pacson bakora indirimbo bise ‘Kigali Party’ yatumye iyi studio imenyekana ndetse na Producer aravugwa. Iyi ndirimbo ntiyishyuwe kuko yakozwe mu rwego rwo kumenyekanisha iyi studio ndetse na Producer.

Bably avuga ko yakundanye na Umumararunga afite imyaka 19 y'amavuko. Ngo ni we mukobwa wa mbere yari akunze

6. Wumvikanaga nk’umuraperi w’umuhanga kandi utanga icyizere ariko ubu ntukivugwa byagenze gute?

Bably yavuze ko ubuhanga bwe ntaho bwagiye ahubwo ko yatangiye kuririmba akiri umwana kandi ko nta cyizere cy’ubuzima yabonaga mu muziki. Ngo imyaka yarageze ab’iwabo n’imyaka ye bimusaba gushaka ibindi akora byamufasha kwiteza imbere kurusha muzika.

Avuga ko yakoze muzika nta nyungu ikomeye ivamo ari nayo mpamvu yanyuze ku ruhande kugira ngo ashake ibindi akora. Uyu muraperi avuga ko yakoze imirimo itandukanye aho abakoresha be batifuzaga ko yumvikana mu muziki.

Ibi kandi ngo yagiye abivanga n’urugendo rw’umuziki n’igihe kiragera ajya gukorera mu bihugu bitandukanye aho kubona studio byari bihenze.

Ati “Si uko ubuhanga bwanjye bwashize umuziki ndawukora. Ndawukurikirana umunsi ku munsi kandi ndanawukunda kandi ndanawukora.

“Ni imbogamizi nagiye mpura nazo. Ndibuka hari nk’igihugu nabayemo Dubai ama-studio ahenze cyane kujya muri studio iri ku rwego rwo hejuru binsaba amadorali ntashoboraga kubona.”

Ashimangira ko agifite impano iherekejwe n’ubuhanga bwe mu njyana ya Hip Hop.

7. Imvano y’indirimbo “Isezerano” yakoranye na ‘Viva’ witabye Imana:

Muri Werurwe 2011 umuraperi Bably yasohoye indirimbo ‘Isezerano’ yakoranye na Viva. Iyi ndirimbo yatumye Bably amenyekana birushijeho ndetse benshi bayumva ubutitsa!

Bably yavuze ko iyi ndirimbo yayikoze abifashijwemo na Producer Lick Lick wamukoreye nyinshi mu ndirimbo zamunyuze. Ubwo yari mu gisibo yagize ihishurirwa yibaza iherezo rya buri umwe.

Yatekereje ku nkuru za buri munsi yumva z’abantu bitabye Imana, abakoze ubukwe n’ibindi. Bably avuga ko yiyumvishije ko igihe cye nawe kizagera akitaba Imana ‘ikiriyo cye kikitabirwa nk’uko yabiririmbye’.

Yavuze ko yanditse iyi ndirimbo mu nyikirizo ashaka kurapa ariko Lick Lick amubwira ko azi umusore witwa Viva azi wamufasha akayiririmba neza nk’uko babishaka.

Avuga ko Viva yari umuhanga mu kuririmba kandi ko yari afite akandi kazi, ati ‘ariko twaramushakishije araza indirimbo ayiririmba nk’uko twabitekerezaga.’

8. Uko afata Producer Lick Lick warambitse ibiganza ku ndirimbo ze nyinshi:

Bably avuga ko Producer Lick Lick amufata nka nimero ya mbere ashingiye ku kuba ataraza muri muzika, muzika y’u Rwanda yacumbagiraga. Yavuze ko Lick Lick akunda ibyo akora ndetse akita kuri kimwe.

Avuga ko n’ubu akiri nimero ya mbere kuri we no ku bandi ashingiye ku mishinga y’indirimbo ikomeye yagiye arambikaho ibiganza.

Yavuze ko Lick Lick yanaguye ikibuga akora amashusho y’indirimbo z’abahanzi kandi ngo abona izo akora ziza imbere y’izindi.

Ati “Lick Lick ni we muntu twabashaga kumvikana. Kandi wamubwira ikintu akacyumva nk’uko ukivuze.”

Bably avuga ko kuri ubu Producer Made Beats ahagaze neza mu kibuga cy’umuziko kandi ngo Producer mwiza atuma n’umuhanzi aba mwiza.

Yavuze ko mu gihe yamaze akora muzika yirinze gukorana n’aba-Producer benshi kugira ngo batamwicira n’izina yari afite.

Anahishura ko hari zimwe mu ndirimbo yagiye akora ntazisohore bitewe n’uko ireme ryazo.

9.Abanyeshuri mwiganaga bagufataga gute? Nta bakobwa bagukundaga bitewe n’uko wari uzwi?

Bably yavuze ko abanyeshuri biganaga muri Kaminuza bamukundaga kandi ko iyo baganiraga yabonaga bafite inyota yo kumumenya no kumenya abandi bahanzi bagenzi be.

Yavuze ko yari akunzwe n’abantu batandukanye barimo n’abakobwa ariko ko nk’umuhanzi yasabwaga gusabana na bose kugira ngo abanire neza buri wese bitamutesha amanota nk’umuhanzi wari ukeneye gushyigikirwa.

Bably yavuze ko kuri ubu yandika ibitabo akandika n’indirimbo ndetse ngo amaze igihe atekereza gukora indirimbo nyinshi ashobora gusohora mu minsi iri imbere.

Yavuze ko adateganya guhagarika kuririmba kuko ‘umunsi ku munsi ibyo kuririmba agenda abyumva’. Avuga ko ahora anoza uko indirimbo ze zasohoka mu buryo bwiza kandi buboneye.

Umubyeyi Hasna batandukanye bafitanye umwana umwe w'umuhungu

Umumararungu wambitswe impeta y'urukundo na Bably- Umuhango wabereye muri Suede aho babarizwa kuri ubu

REBA HANO 'NTITUGIPFUYE UKUNDI' YA BABLY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND