RFL
Kigali

U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Uganda na Morocco muri CHAN 2020 - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:18/02/2020 8:27
0


Tombola y’uko amakipe azahura mu mikino ya nyuma y’irushanwa ry’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo rizwi nka CHAN 2020 rizabera muri Cameroon muri Mata, yamaze kurangira aho ikipe y’Igihugu Amavubi yisanze mu itsinda rikomeye cyane rya C hamwe na Morocco,Uganda na Togo.



Iyi Tombola yabereye muri Palais de Sporti Yaounde muri Cameroon imbere ya Perezida wa CAF Ahmad Ahmad witabiriye uyu muhango avuye mu gihugu cy’u Rwanda.

Tombola yayobowe na Stephen Tataw wari kapiteni w’intare za Cameroon mu mwaka w’i 1990 bagera muri ¼ cy’iyi mikino akaba yari kumwe na Salomon Olembe watwaye igikombe cy’Africa mu w’i 2000 na 2002.

Ikipe y’u Rwanda yatangiye kwitegura iri rushanwa kuri uyu wa Mbere, yatomboye Maroc, Uganda na Togo mu itsinda C. Ni ku nshuro ya mbere izaba ihuye na Uganda na Togo muri iri rushanwa mu gihe Maroc yo byari kumwe mu itsinda mu irushanwa ryabaye mu 2016, aho yatsindiye Amavubi kuri Stade Amahoro ibitego 4-1.

Maroc ni yo yegukanye irushanwa riheruka ubwo yari yaryakiriye mu 2018 mu gihe Togo ari ku nshuro ya mbere igiye gukina CHAN.

Iyi mikino ya CHAN izabera mu mijyi 3 yo muri Cameroon harimo umurwa mukuru Yaounde, Douala na Buea.

Itsinda rya mbere rizakinira i Yaounde kuri Stade Ahmadou Ahidjo, itsinda rya 2 n’itsinda rya 3 bazakinira mu mujyi wa Douala kuri Stade de la Réunification na Roumdé Adjia Stadium, naho itsinda rya 4 rikazakinira mu mujyi wa Buea kuri Stade de Moliko.Amavubi azatangira yesurana na Uganda.

Amavubi amaze kwitabira inshuro 3 mu nshuro 5 iri rushanwa  rimaze gukinwa aho kure yageze ari muri ¼ muri 2016 ubwo yari yacyakiriye.Imikino ya CHAN 2020 izatangira kuwa 04 Mata isozwe kuwa 25 Mata 2020.

Uko amakipe agabanyije mu matsinda:

Itsinda A: Cameroun, Mali, Burkina Faso na Zimbabwe

Itsinda B: Libye, DR Congo, Congo na Niger.

Itsinda C: Maroc, u Rwanda, Uganda na Togo.

Itsinda D: Zambia, Guinée, Namibia na Tanzania.


Ibihugu 16 nibyo byatomboranaga muri CHAN 2020


Tombopla yari yitabiriwe n'imbaga y'abantu benshi batandukanye


Uko amakipe yatomboranye


Amavubi yatangiye imyiteguro ku wa mbere


Abanyarwanda bafitiye icyizere iyi kipe cyo kuzitwara neza





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND