RFL
Kigali

Umunya-Australia Ralf Schoers yaje guhugura no gutera inkunga imishinga y’abatsinze muri Miss Career East Africa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/02/2020 18:44
0


Umunya-Australia Ralf Schoers utera inkunga irushanwa rya Miss Career Africa yaje i Kigali mu rugendo rw’icyumweru kimwe aho azabonana n’abakobwa batsinze muri Miss Career East Africa 2019 abafashe gushyira mu bikorwa imishinga yabo.



Mu ijoro ry’iki cyumweru tariki ya 16 Gashyantare 2020 nibwo Ralf Schoers yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali avuye mu gihugu Ghana aho yabanje gusura bimwe mu bikorwa n’imishinga atera inkunga.

Yakiriwe na Mukamwiza Yvette wo mu Rwanda wegukanye ikamba rya Miss Career East Africa 2019 ahigitse abakobwa 19 agahembwa amadorali $ 5,000 n’abayobozi b’irushanwa rya Miss Career Africa ryabereye mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Ralf Schoers, yavuze ko kompanyi ya Microlend yashinze yubakiye ku gukura abantu mu bukene ibatera inkunga mu mishinga itandukanye ibyara inyungu kuri bo no ku bandi.

Yavuze ko Frank Rubaduka yamwegereye amubwira ko hari abakobwa bafite imishinga yo gushyigikirwa babinyuza mu irushanwa rya Miss Career East Africa kugira ngo bahitemo ab’intyoza kandi bafite imishinga y’ingirakamaro kuri rubanda nyamwinshi.

Ralf yavuze ko yishimiye gutera inkunga iri rushanwa kandi ko inshuro ya mbere yaryo yamuhaye imbaraga zo gukomeza gushyigikira umwana w’umukobwa wo mu Rwanda.

Ati “Byaranshimishije cyane! Nabihariye Imana ngo imfashe kubyakira. Nabonye abantu benshi barabyishimiye kandi nanjye byankoze ku mutima. Ni byiza ku bivugaho.”

Aseka yavuze ko abagore bazi gukora neza ishoramari kurusha abagabo ashingiye ku kuba bita kuri buri ntambwe ya buri kintu.

Yavuze ko nta baterankunga babonye ku nshuro ya mbere ariko ‘twizeye ko hakabayeho ubufatanye mu gutegura irushanwa nk’iri’.

Yavuze ko abakobwa bari gushyigikirwa kugira ngo ejo habo hazabe heza kandi ko mu gihe agiye kumara mu Rwanda azahugura mu buryo bw’umwihariko buri mukobwa watsinze muri iri rushanwa ku buryo umushinga we wamubyarira inyungu.

Anavuga ko abatsinze bazahabwa amafaranga ariko banigishwe uko bazayakoresha.

Si ubwa mbere aje mu Rwanda, yavuze ko Perezida Kagame ari gukora ibikorwa byiza buri wese yifuza kungukiramo.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO NA CHADIA WEGUKANYE IKAMBA RYA 'MISS SCIENCE'

">Shema Willy Umuyobozi Mukuru w’irushanwa rya Miss Career East Africa, yavuze ko Ralf Scho azagirana ibiganiro byihariye na buri mukobwa wahataniye ikamba bigendanye n’umushinga we n’uko wabyazwa umusaruro.

Yavuze ko ari n’umwanya mwiza ku bakobwa batandatu babashije kwegukana amakamba kuko bazahabwa n’amafaranga batsindiye banigishwe uko bazayashora mu mishinga y’abo kandi abagirire akamaro.

Hari amahirwe y'uko bamwe mu bakobwa 30 batabashije kwegukana ikamba bafite imishinga myiza izishimirwa na Ralf nayo ashobora kuyitera inkunga.

Batandatu batsinze muri iri rushabwa babarizwa mu muhanga bazagera i Kigali, ku wa Gatanu.

Ni mu gihe amahugurwa bazahabwa na Ralf azatangira ku wa Gatandatu asozwe mu gihe cy’iminsi itatu.

Willy anavuga ko bazaganira ku itegurwa ry’irushanwa rya Miss Career East Africa ku nshuro ya kabiri.

Iri rushanwa ryakomereje muri Nigeria ndetse abakobwa bahatanira ikamba bamaze kwiyandikisha.

Mahoro Mireille Chadia wari ufite nimero 3 yegukanye ikamba rya ‘Miss Science’ abicyesha umushinga we w’imbabura yakoze ikoresha amashanyarazi n’imirasire y’izuba.

Baluubu Jaliyah wo muri Uganda yegukanye ikamba rya ‘Miss Talent East Africa’ nyuma y’uko agaragaje impano idasanzwe aho yaserukanye ‘umuderi’ yakoze mu binyamakuru. 

Mukamwiza Yvette [Miss Career Africa 2019] yanegukanye ikamba rya 'Miss Technology East Africa' abicyesha umushinga we w’inkoni idasanzwe yakoze izifashishwa n’abafite ubumuga

'Miss Art East Africa' yabaye Iradukunda Faustine wari ufite nimero 09. Uyu mukobwa afite umushinga wo gukorera ‘Make Up’ mu buryo bugezweho abanyamideli, abakinnyi ba filime n’abandi bashaka kwerekana mu ngiro ibyo bakina. 

'Miss Enterpreneur East Africa' yabaye Habonimana Hyacinthe ukomoka mu Burundi afite umushinga wo guhuza aba-enjeniyeli n’abashaka ababubakira amazu hifashishijwe ikoranabuhanga.

Umuhumuriza Mpano Yvonne yambitswe ikamba rya 'Miss Hospitality East Africa' abicyesha umushinga we wo gukora sisteme izajya ifasha abarwayi gusaba gahunda kwa muganga agahabwa n’ibisobanuro birambuye, kugeza umunsi ugeze wo kuvugwa. 

'Miss Speaker East Africa' yabaye Munezero Ornella wo mu Burundi ufite umushinga ujyanye no kwisuzumisha hakoreshejwe ikoranabuhanga ryo kuri murandasi.

Ralf Schoers aganira na Mukamwiza Yvette wegukanye Miss Career East Africa 2019

Umunya-Australia Ralf yavuze ko yishimiye gutera inkunga urugendo rw'iterambere rw'umwana w'umukobwa mu Rwanda

Shema Willy yavuze ko abakobwa bagiye guhugurwa uko banoza neza imishinga yabo kugira ngo ibagirire akamaro na sosiyete muri rusange

Ralf Schoers yavuze ko yizeye abahisemo Mukamwiza Yvette wambitswe ikamba rya Miss Career East Africa 2019

AMAFOTO: MUGUNGA Evode






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND