RFL
Kigali

Audia Intore mu ndirimbo nshya yaririmbye ku mbaraga z’urukundo -YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/02/2020 9:59
1


Umuhanzikazi mu njyana Gakondo Audia Intore yasohoye indirimbo nshya yise “Imbaraga z’urukundo” ifite iminota itatu n’amasegonda 55’.



Uyu muhanzikazi amaze gushyira hanze indirimbo nka ‘Sine ya mwiza’, ‘Urungano’, ‘Umugozi umwe’ n’izindi. Asanzwe abarizwa mu itsinda Gakondo Group bataramira henshi mu birori no mu bitaramo bikomeye.

Audia Intore yabwiye INYARWANDA, ko n’ubwo yaririmbye ku rukundo atarurimo ahubwo ko yishyize mu mwanya w’uwakunzwe agaragaza imbaraga z’urukundo zatumye atoranywa mu bandi.

Muri iyi ndirimbo “Imbaraga z’urukundo” aririmba avuga ko atiyumvisha uko yatoranyijwe mu bandi mu gihe hari benshi bamurushaga uburanga n’imitungo ariko batagize amahirwe yo gukundwa n'uwamukunze.

Ati “Aho niho mbonera imbaraga n’ubushobozi by’urukundo”. Ashima Imana yabahuje akarenzaho ko izasigasigara urukundo rwabo. Ati “Iyatwihereye gukundana n’ukuri ntacyo tuzayiburana”.

Yavuze ko hari indirimbo nyinshi ari gutegura yakubiye kuri Album zifite ubutumwa butandukanye.

Uyu muhanzikazi benshi bamuzi mu ndirimbo zijyanye n’ubukwe, gusohora abageni, umuco n’ibindi ariko “ndirimba ubutumwa butandukanye kandi bwubaka ingeri zitandukanye’.

Muri 2012 nibwo Audia yatangiye gusubiramo indirimbo z’abandi bahanzi b’abanyarwanda n’abandi.

Nyuma yaho nawe atangira gukora indirimbo ze ku giti cye aho kuri ubu afite indirimbo eshanu.

Amaze kuririmba mu bitaramo no mu bukwe atibuka neza umubare, gusa avuga ko yaririmbye mu gitaramo 'Umurage nyawo Kamaliza Concert’, ‘Iwacu Concert’, ‘Gakondo Accoustic Gala’, ‘Rwanda Connect Gala’, ‘Smart Service Awards’ n’ibindi byinshi.

Audia Intore yasohoye indirimbo nshya yise "Imbaraga z'urukundo" yatuye abakundana byihariye


KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "IMBARAGA Z'URUKUNDO" YA AUDIA INTORE

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwase Bella1 year ago
    Ni izihe numéro twabonaho Audiq Intore umuntu ashaka ko amufasha muri marriage





Inyarwanda BACKGROUND