Hari ibintu bitandukanye abagore bakunda ariko bagatinya kubibwira abagabo babo. Ni ibintu hafi ya bose basa n’abahuriyeho ariko n’iyo umugore yaba yisanzura ku mugabo we cyangwa umukunzi we ate agatinya kubimubwira.
Ibi bintu uko ari 10 inzobere mu by’urukundo zivuga ko ubikoreye umukunzi wawe nta gihe gishira utarigarurira umutima we, kandi nawe bituma ahorana ibinezaneza kuko biba bisa n’aho utahuye ikintu aba amaze igihe yaratinye guhingutsa.
1. Kumwandikira ubutumwa bw’urukundo
Kimwe mu bintu bikora ku marangamutima y’umugore n’umukobwa mu bijyanye n’urukundo ni ukubwirwa amagambo aryoshye. Ni yo mpamvu akunda kwandikirwa ubutumwa bumubwira ko ari mwiza, ko umukunze, ko yambara neza ibi ukabikora wibwirije kuko we adakunze kubasha kubigusaba.
2. Kumutungura ukamugurira imyambaro
Abagore bakunda umugabo wibwiriza akabagurira imyambaro kabone n’iyo nawe yaba afite ubushobozi bwo kuyigurira. Aha bisaba kwitonda kuko abagore bose batabikunda kimwe. Hari ushimishwa n’uko wagenda ukamugurira ukamuzanira hakaba n’ushimishwa n’uko mwatemberana mu isoko ukamugurira iyo yishimiye aho kumuhitiramo.
3. Kubyuka asanga wamuteguriye ifunguro rya mu gitondo
Nk’uko indirimbo cyangwa ikintu wumvise ugikanguka haba hari amahirwe y’uko kiba kiri bwirirwe mu bitekerezo byawe, ni nako iyo ukangutse ukabona ikintu gitunguranye ari cyiza kikwirirwamo.
Abagore muri rusange bakunda umugabo utekereza kure akabakorera ikintu kibereka ko abitayeho. Niyo mpamvu umugabo wibwirije agateka ibyo kurya bya mu gitondo umugore akabyuka byageze ku meza, icyo gikorwa gishimisha uwo mugore nyamara we aba yumva atatinyuka kukubwira ngo untekere ifunguro rya mu gitondo kuko aba amenyereye ko ari inshingano ze.
4. Kumutereta
Abagabo bamwe bitwara nk’aho ibikorwa byo gutereta birangirana n’umunsi w’ubukwe nyamara n’umugore mubana aba akeneye ko ukomeza kumutereta nk’uko wamuteretaga mukiri muri rwa rukundo rwa mbere yo kubana. Ibi nabyo nta mugore utinyuka kubisaba umugabo n’ubwo aba abikeneye.
5.Gutemberera ahatuje
Gufata umugore wawe mu gatemberera ahantu hatuje bituma arushaho kukwiyumvano bikanabafasha kubagarira no kuvomerera urukundo rwanyu. Abagore barabikunda ariko si kenshi uzumva umugore atinyuka kubisaba umugabo. Hari n’ubwo akeka ko kuba utamutembereza ari uko utamwitayeho nyamara n’iyo mwajya mu gashyamba ko hafi aho ntibisaba ibintu byinshi kugira ngo umunezeze.
6. Kumwoherereza indabyo ku kazi
Mu muco w’abanyarwanda iki kintu cyo koherereza umukunzi indabyo ku kazi ntabwo kirahagera cyane ariko ubona ko bigenda biza kuko ubona nk’umuntu uvuye mu mahanga cyangwa warangije icyiciro runaka cya kaminuza hari abamuzanira indabyo. Sinzi niba abagore b’Abanyarwandakazi babikunda ariko abagore bo mu bihugu bitandukanye bashimishwa cyane no kohererezwa indabyo ku kazi.
7. Kumufasha akazi ko mu rugo
Inzobere mu by’imibanire zivuga ko iyo umugabo afashije umugore akazi ko mu rugo bituma umugore yishima bikanabagarira urukundo rwabo ariko hari aho usanga bakibifata nk’ubuganzwa. Ukuri ni uko ababifata gutyo bibeshya. Gufatanya n’umugore wawe ntako bisa, ukitandukanya n’abagifite imyumvire y’uko hari imirimo itakorwa n’umugabo nuyikoze ngo baramuroze n’ibindi.
8. Guteka mugasangira
Uretse no kuba umugabo yajya mu gikoni agatekera umuryango hari n’aho ugera ugasanga umugore n’umugabo ntibagira ikibahuza kuko hagati yabo habamo umukozi wo mu rugo. Ubundi kuba umwe mu bashakanye yajya mu gikoni agateka akagaburira mugenzi we bituma urukundo rwabo rukomera ariko iyo bikozwe n’umukozi iyo nzira imera nk’ifunze. Bamwe mu bagore bashimishwa no kuba umugabo yajya mu gikoni agategura ifunguro n’ubwo batabasha kubimusaba.
9. Kwibwiriza igikorwa cyo gutera akabariro
Abagore benshi iyo bamaze gushaka hari abagumana wa muco wa gikobwa wo kutereka umugabo ko akeneye iki gikorwa gusa akagira ibimenyetso bike agaragaza. Gutera akabariro ni kimwe mu by’ingenzi umugabo akwiriye kwibwiriza gutanga n’ubwo umugore yamara ukwezi atakweretse ko abikeneye. Uba ugomba kwibwiriza iki gikorwa kuko inshuro umugore yiyumvamo ko abikeneye sizo umugabo abyiyumvamo.
10. Kumutaka mu ruhame
Abantu benshi bamarira ubuzima bwabo kuri murandasi ariko niba utajya unyuzamo ngo umushimagize mu bandi uba uri kwangiza umubano wanyu. Abagore bakunda umuntu ubavuga neza ku mugaragaro nibura ukaba wanyaruka ukagaragaza mu nshuti zawe n'ize uburyo agukunda n'uburyo ari umugore uzi inshingano ze!
Ibi tugarutseho ni bimwe muri byinshi bihari, birashoboka ko nawe hari ibindi uzi. Ni byiza ko umugabo yibwiriza ku bintu bimwe bishobora gutuma urukundo rwabo rugana heza kuko siko abagore babasha kugaragaza amarangamutima yabo ku bintu runaka. Hari ubwo bimwe muri ibi bisaba kwigomwa ngo ubikore, ariko iyo umugore wawe yishimye nawe uba wishimye ndetse n’umuryango wanyu muri rusange. Ni yo mpamvu wakora icyo ari cyo cyose ngo ibi byishimo bitahe mu rugo rwanyu.
TANGA IGITECYEREZO