RFL
Kigali

Bekeni yeguye ku mirimo yo gutoza Etincelles FC nyuma yo gutsindwa na Bugesera

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/02/2020 0:36
0


Bizimana Abdul uzwi nka Bekeni wari umaze iminsi mike ahawe inshingano z’umutoza mukuru wa Etincelles FC yo mu karere ka Rubavu, yamaze kwegura kuri uyu mwanya nyuma yo gutsindwa na Bugesera FC ibitego 3-1, mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda.



Bekeni yafashe uyu mwanzuro nyuma yuko mu mikino itanu yari amaze gutoza kuva yagirwa umutoza mukuru wa Etincelles, ntiyaribwatsinde umukino numwe kuko yanganyije imikino ibiri atsindwa itatu muri shampiyona, gusa ariko akaba yarasezereye Impessa mu mikino y’ijonjora rya mbere mu gikombe cy’Amahoro.

Etincelles FC ikomeje kugorwa n’ibibazo by’abatoza, dore ko na mbere ya Bekeni, Seninga Innocent wayitozaga nawe yari yabasezeyeho abashinja kutubaha ibikubiye mu masezerano, bityo basesa amasezerano baratandukana.

Ubwo Igice kibanza cya shampiyona cyarangiraga, iyi kipe idahagaze neza, ubuyobozi bufata umwanzuro wo guha akazi Bekeni kugira ngo aze ayifashe mu mikino yo kwishyura, ubundi hazarebwe umusaruro atanga ubwo shampiyona izaba irangiye babone kuvugana ku masezerano mashya.

Gusa ariko Bekeni ntiyategereje ko yirukanwa cyangwa ngo shampiyona irangire, kuko nyuma yo kumara imikino itanu muri shampiyona adatsinda, yahisemo gusezera nyuma yuko atsinzwe na Bugesera FC imusanze I Rubavu ku kibuga cye, ibitego 3-1 kuri uyu wa Gatandatu.

Bekeni yanyuze mu makipe atandukanye ya hano mu Rwanda arimo Amagaju, Gicumbi FC na Etincelles yari yaragarutsemo.

Bekeni asize Etincelles ku mwanya wa 12 n’amanota 22, muri shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2019-2020. Gusa ariko akaba yarayihesheje itike yo kujya mu cyiciro gikurikiyeho mu gikombe cy’Amahoro.


Bekeni yasezeye ku kazi ko gutoza Etincelles kubera umusaruro mubi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND