RFL
Kigali

Lionel Sentore yambitse impeta y’urukundo Anesie wahataniye ikamba rya Miss Rwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/02/2020 16:47
0


Umuhanzi Lionel Sentore ubarizwa mu Itsinda Ingangare, yambitse impeta y’urukundo umukobwa witwa Mahoro Anesie wahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2014 ryegukanwe na Miss Akiwacu Colombe.



Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo Lionel Sentore yateye ivi yambika impeta y’urukundo Mahoro Anesie nyuma y’umusangiro n’inshuti zo ku mpande zombi. Ibi byabereye ahitwa Antwerpen mu Bubiligi.

Mu kiganiro gito yahaye INYARWANDA, Lionel Sentore yavuze ko yanzuye gutera ivi mu gihe yari kumwe n’umukunzi we ariko atarahamanya neza n’umutima we, mbese yumva afite ubwoba.

Yavuze ko ubu ubuzima bugiye guhinduka kuva atangiye kwitegura kurushinga n’uyu mukobwa wamurutiye abandi.

Ati “Ubu n’impinduka gusa nikundiraga kwambara ‘déchiré’ none ubu ngubu sinzongera kuzambara koko hhhhhh gusa ndabishimira Imana pe kuko bibaye mu gihe cyabyo.”

Mu Ugushyingo 2019 Lionel Sentore yabwiye INYARWANDA, ko yamenyanye na Amahoro Anesie guhera mu 2007 biga mu mashuri yisumbuye i Nyanza kandi ko kuva icyo gihe kugeza ubu baziranye bihagije.

Ati “...Tumaranye igihe bitarabaho ku Isi. Gusa ibyo kurushinga nabyo tuzabibatangariza neza mu bihe biri imbere.” Mahoro Anesie yimukiye mu Bubiligi aho akora akazi.

Yahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2014 n’abakobwa barimo Kayitesi Lydie, Mpogazi Vanessa, Urwibutso Emmanuella Erica, Umutoniwase Marlene, Ruth Uwera, Akineza Carmen, Hitayezu Belyse, Akiwacu Colombe [Wegukanye ikamba], Isimbi Melissa, Dukunde Mouna, Mukayuhi Yvonne, Uwase Merveille, Uwera Nadia na Agasaro Grace.

KANDA HANO UREBE UKO LIONEL SENTORE YAMBITSE IMPETA MAHORO ANESIE

Uyu mukobwa amaze igihe atuye mu Bubiligi ndetse yaninjiye mu muziki. Kuwa 18 Gashyantare 2019 yasohoye indirimbo yise "Mama". Mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Producer Didier Touch, yaririmbye avuga ku byiza by’umubyeyi w’umugore.

Ubwo uyu mukobwa yashyiraga hanze iyi ndirimbo yise "Mama", Lionel Sentore yifashe amashusho agaragaza ko yanyuzwe n'iyi ndirimbo. Mu kumushimira Mahoro Anesie yashyize aya mashusho kuri konti ye ya instagram, agira ati ‘Lionel Sentore’.

Inkuru bifitanye isano: Lionel Sentore yemeje ko ari mu rukundo n'umukobwa wahataniye ikamba rya Miss Rwanda

Lionel Sentore yambitse impeta y'urukundo Mahoro wahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2014

Mahoro Anesie yamenyanye na Lionel Sentore guhera mu 2007

LIONEL SENTORE AHERUTSE GUSOHORA INDIRIMBO "YARIGENDEYE"

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND