RFL
Kigali

Comedy Knight na Skol Lager basusurukije abaturiye Kimironko

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/02/2020 18:41
0


Mu mugoroba w'urwenya kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Gashyantare 2020, aho abanyarwenya bahuriye muri Comedy Knight ku bufatanye bafitanye n’uruganda rwa Skol brewery Ltd basusurukije abakunzi ba Skol Lager mu kabari ka 4G BAR gaherereye Kimironko.



Abanyarwenya Babu, George, Prince ndetse na  Joshuabateye urwenya abari bitabiriye iki gitaramo kiba buri mpera z'icyumweru binyuze mu cyitwa"Live - Laugh - Lager" tugenekereje mu Kinyarwanda bivuze 'Baho, Useka winywera no kuri Lager' kuko umunezero w'urwenya kuwuherekeresha ikinyobwa cya Skol Lager byuzuzanya maze umunezero ugataha umutima.

Abanyarwenya Joshua na Babu batembagaje abitabiriye iki gitaramo ku rwenya bateye ku mukino uzahuza indaya n’aba slay – Queen, byasekeje benshi bakanagaragaza ko banyuzwe n’uru rwenya.

Bagize bati”Hari umukino uri gutegurwa hagati y’Indaya n’aba Slay-Queen, uzasifurwa na ndeeeee????? Ese ninde uzatsinda undi?....”. Aba banyarwenya kandi bagerageje kogeza uyu mukino maze abantu baratembagara.

Babu yongeye gusetsa cyane ubwo yateraga urwenya rujyanye n’icyorezo cya Corona Virus, aho yari yigize umunyamakuru uvuye mu Rwanda, akajya gutara inkuru mu bushinwa ariko akagaruka atumva atabona kubera ko abantu bapfaga umusubirizo, uburyo yabikoze na mugenzi we byasekeje benshi.

Umunyarwenya Prince nawe yatembagaje abantu, ubwo yateraga urwenya ku bijyanye n’umugore n’umugabo babana ariko bakize iyo basohokeye mu kabyiniro, ibiganiro baba baganira, aho  yagize ati” Umugabo n’umugore bakize iyo bari mu kabyiniro baba baganira bati’urufunguzo rwa Kontake waruzanye, Ese ziriya Miliyoni ijana tuzikoreshe iki…?”. Ariko umugore n’umugabo bakennye baba baganira bati”Ese cya kidobo wagisohoye, uyu munsi uzi ko byabijumba byashize turaburara…”.

Ibi bitaramo bya Live - Laugh - Lager aho byabereye uretse gushira umunabi kubera urwenya rw'ababigize umwuga hano mu Rwanda, babasha no gusabana binywera kubinyobwa by'uruganda Skol Brewery Ltd by'umwihariko Skol Lager aho iba yashyizwe ku giciro cya promosiyo buri wese yakwigondera akanywa agashira inyota.


Umunyarwenya Joshua na mugenzi we bogeza umukino w'indaya na Slay -queen


Uri muri Studio yahaga ijambo uri ku kibuga akogeza umukino


Ibitwenge byari byose kuri Joshua wanageneraga abantu ibinyobwa bya Skol


Umunyarwenya Prince wasekeje benshi ku biganiro by'umuryango ukennye n'ukize iyo basohokeye mu kabyiniro



Joshua yazengurukaga mu bantu bitabiriye iki gitaramo abasaba gusubiramo amagorane, ubikoze agahembwa ibinyobwa bya Skol


Akanyamuneza kari kose kubitabiriye iki gitaramo


Promosiyo iba iri ku binyobwa bya Skol inyura buri wese





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND