RFL
Kigali

Miss Rwanda 2020: Abakobwa 20 basuzumwe indwara banahabwa ibyumba byo kuraramo mu mwiherero-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/02/2020 13:06
1


Mbere y’uko batangira umwiherero w’ibyumweru bibiri kuri La Palisse Hotel Nyamata abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2020 basuzumwe indwara zitandukanye banahabwa ibyumba bazajya bararamo.



Kuri iki cyumweru tariki 09 Gashyantare 2020 nibwo abakobwa 20 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2020 batangiye umwiherero.

Aba bakobwa bakiriwe na muganga umwe kuri umwe akanahabwa inama zijyanye n’uko yarushaho kubungabunga ubuzima bwe ku bufatanye na Ubuzima Polyclinic iherereye Kimironko ari nayo uzatorwa nka Nyampinga w’u Rwanda azajya yivurizamo ku buntu.

Abakobwa babiri bazajya babana mu cyumba kimwe hagendewe ku buryo bagiye batomborana.

Mu mwiherero aba bakobwa baziga ibintu bitandukanye birimo amateka y’Igihugu, indangagaciro z’umuco, gukurikirana gahunda za Leta no guhura n’abantu batandukanye babunguramo ibitekerezo byabafasha mu mishinga yabo.

Abakobwa 20 bagiye mu mwiherero wa Miss Rwanda 2020 ni Irasubiza Alliance [No 11], Nishimwe Naomie [No 31], Mutesi Denyse [No 28], Ingabire Gaudence [No 8], Ingabire Rehema [No 10], Musana Teta Hense [No 26], Kirezi Rutaremara Brune [No 17], Mukangwije Rosine [No 21], Ingabire Diane [No 7], Ingabire Jolie Ange [No 9].

Mutegwantebe Chanice [No 27], Kamikazi Rurangirwa Nadege [No 15], Akaliza Hope [No 1], Umuratwa Anitha [No 42], Marebe Benitha [No 18], Teta Ndenga Nicole [No 35], Uwase Aisha [No 51], Nyinawumuntu Rwiririza Delice [No 33], Umutesi Denise [No 43] ndetse na Umwiza Phionah [No 47].

Abakobwa 10 nibo bazabasha kugera mu cyiciro cya nyuma barimo umwe uzaba watambutse kubera amajwi y’abaturage.

Amatora yo kuri 'SMS' no kuri Internet aratangira kuri uyu wa 11 Gashyantare 2020 azasozwa ku wa 22 Gashyantare 2020 ari nabwo hazamenyakana umukobwa wegukana ikamba.

ABAKOBWA 20 BASUZUMWE INDWARA ZITANDUKANYE





ABAKOBWA 2 BAZAJYA BARARANA MU CYUMBA KIMWE:


ABAKOBWA BAGANIRIJWE BAFATA N'IFUNGURO RYA MU GITONDO

Kanda hano urebe amafoto menshi:

AMAFOTO: Afrifame

KANDA HANO UREBE UKO ABAKOBWA 20 BEREKEJE MU MWIHERERO

">

VIDEO: MURINDABIGWI Eric Ivan-INYARWANDA TV






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Vuguziga josiane4 years ago
    Nishimwe naomi ikamba nirye kbsa njye muhaye ijwi





Inyarwanda BACKGROUND