RFL
Kigali

Dagnogo yafashije Rayon Sports kwikura i Bugesera, APR FC inyagira Marine FC ikomeza kuyobora Shampiyona

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/02/2020 19:14
0


Bigoranye mu mukino wari ukomeye cyane, iki[pe ya Rayon Sports yakuye amanota atatu mu karere ka Bugesera nyuma yo gutsinda Bugesera FC igitego kimwe ku busa yisubiza umwanya wa kabiri, mu gihe APR FC mu mujyi wa Kigali yahatsindiye Marine FC y’i Rubavu ibitego 3-0, iguma ku mwanya wa mbere.



Marine FC ntiratsinda APR FC umukino n’umwe mu irushanwa ryose bahuriyemo mu myaka 10 ishize, igikomeye yakoze ni ukunganya, kuri iki cyumweru yashakaga uburyo yakwandika amateka mashya.

APR FC nk’ikipe nkuru niyo yatangiye umukino neza, ibonana neza mu kibuga hagati, inasatira izamu rya Marine Fc.

Umukino ugitangira ku munota wa Gatatu, APR FC yabonye amahirwe yo gufungura amazamu, ubwo rutahizamu wayo Byiringiro Lague yasigaranaga n’umunyezamu wa Marine Serge, ateye umupira uyu munyezamu awukuramo awohereza muri Corner.

APR FC yakomeje kurusha Marine FC gukina neza ku buryo bugaragara, aho ku munota wa 15 Usengimana Danny yatsinze igitego nyuma yuko umunyezamu Serge yafashe umupira ntawukomeze akawurekura, ariko umusifuzi aracyanga avuga ko Danny yari yaraririye.

Marine Fc yabaye nk’ikangutse, itangira kubonana neza mu kibuga hagati ariko kugera imbere y’izamu bikagorana.

Binyuze kuri Manishimwe Djabel, Danny Usengimana, Byiringiro Lague ndetse n’abakinnyi bakina ku mpande za APR FC, bakomeje kotsa igitutu izamu rya Marine Fc, ariko umunyezamu Serge akagenda arokora iyi kipe y’i Rubavu.

Bwa mbere muri uyu mukino, ku munota wa 32’ Marine FC yagerageje uburyo imbere y’izamu rya APR FC ariko umunyezamu Rwabugiri Omar aratabara, umupira awohereza muri Corner.

Ku munota wa 35’ APR FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende, ku mupira mwiza yahawe na Manishimwe Djabel wakinnye neza muri uyu mukino.

APR FC ntiyatezutse imbere y’izamu rya Marine FC kuko yakomeje kuyotsa igitutu ishaka kongera umubare w’ibitego. Gusa ariko Marine FC nayo yanyuzagamo igatindana umupira mu masegonda macye, aho bageragezaga kurema uburyo bwavamo igitego ariko ntibibahire.

Ku munota wa 44 APR FC yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Byiringiro Lague watunguye umunyezamu Serge amutera ishoti rikomeye, bikarangira umupira uruhukiye mu rushundura.

Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye APR FC iri imbere ku ntsinzi y’ibitego 2-0.

Igice cya Kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa APR FC, aho umutoza Adil Mohamed yahisemo gukura mu kibuga Bukuru Christophe, ashyiramo Niyonzima Olivier Sefu, Ishimwe Kevin yinjira mu kibuga asimbuye Byiringiro Lague mu gihe Djabel nawe yavuye mu kibuga agaha umwanya nkomezi Alex ku munota wa 78.

APR FC yakomeje gukina neza, abakinnyi babonana neza mu kibuga, banarema uburyo bwinshi imbere y’izamu rya Marine kugira ngo bongere umubare w’ibitego.

Marine FC yanyuzagamo igakosora amakosa yakorwaga n’ubwugarizi bwa APR FC ariko umunyezamu Rwabugiri Omar wari umeze neza kuri uyu mukino ababera ibamba.

Ku munota wa 85’ APR FC yabonye igitego cya Gatatu cyatsinzwe na Niyonzima Olivier Sefu, wahawe umupira mwiza na Butera Andrew, Ahita atera ishoti rikomeye mu izamu rya MarineFC, umunyezamu Serge bimunanira kuwugarura.

Iminota 90 y’umukino yarangiye APR FRC yegukanye amanota atatu nyuma yo Gutsinda Marine FC ibitego 3-0.

Gutsinda uyu mukino bifashije APR FC kuguma ku mwanya wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino 2019-2020, aho ifite amanota 45 mu mikino 19 itaratsindwamo n’umwe, ikaba irusha Rayon Sports ya kabiri amanota 4.

BUGESERA FC 0-1 RAYON SPORTS

Mu mukino wari ukomeye cyane wabereye mu karere ka Bugesera, aho ikipe ya Bugesera FC yari yakiriye Rayon Sports yari yayitsinze mu mukino ubanza ibitego 2-1.

Uyu mukino wakomejwe n’ibintu byinshi bitandukanye, harimo ko Bugesera FC yari ifite abakinnyi benshi ndetse n’umutoza banyuze muri Rayon Sports, bose bari bahigiye kubabaza Rayon Sports.

Amakipe yombi yagaragaje umukino mwiza kuri Stade y’i Nyamata yari yuzuye abafana benshi.

Rutahizamu Drissa Dagnogo wari winjiye mu kibuga asimbuye niwe wabaye umucunguzi, nyuma yo kuyitsindira igitego kimwe rukumbi cyabonetse kuri uyu mukino cyatsinzwe ku munota wa 46.

Gutsinda uyu mukino byafashije Rayon Sports gusubira ku mwanya wa kabiri n’amanota 41, isigaho Police FC inota rimwe, ikomeza kurushwa na APR FC amanota 4.

DORE UKO IMIKINO Y'UMUNSI WA 19 YAGENZE

Ku wa Gatanu Tariki 07/02/2020

Police FC 2-0 Gasogi United

Ku wa Gatandatu Tariki 08/02/2020

Espoir FC 0-5 Sunrise FC

AS Muhanga 0-1 Heroes FC

SC Kiyovu 1-0 Musanze FC

AS Kigali 2-0 Etincelles FC

Ku Cyumweru Tariki 09/02/2020

Bugesera FC 0-1 Rayon Sports FC

APR FC 3-0 Marines FC

Mukura VS 3-0 Gicumbi FC


Rayon Sports yisubije umwanya wa kabiri muri shjampiyona 2019-2020
 

Dagnogo niwe watsindiye Rayon Sports igitego kimwe rukumbi cyayihesheje amanota atatu y'i Bugesera


APR FC ntiratsindwa umukino n'umwe mu mikino 19 imaze gukina muri shampiyona


APR FC yatsinze Marine FC ibitego 3-0






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND