RFL
Kigali

Miss Rwanda 2020: Abakobwa 20 bahawe impanuro ziganisha ku ikamba mbere y’uko batangira umwiherero-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/02/2020 15:43
1


Ubuyobozi bw’irushanwa rya Miss Rwanda bwahanuye abakobwa 20 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2020 mbere y’uko berekeza mu mwiherero w’ibyumweru bibiri ubera kuri Golden Tulip Hotel Nyamata.



Kuri iki cyumweru tariki 09 Gashyantare 2020 abakobwa 20 batsindiye kujya mu mwiherero batangiriye urugendo muri Intare Conference Arena baherekejwe n'ababyeyi babo, inshuti, imiryango bahabwa impanuro n’amabwiriza.

Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda, Ishimwe Dieudonné [Prince Kid] yavuze ko abakobwa 20 babonye itike buri wese atewe ishema nabo ‘kuko byari urugendo rutoroshye’.

Yashimye ababyeyi bashyigikira aba bakobwa mu rugendo rw’abo rwa buri munsi abasaba gukomeza.

Yavuze ko mu gihe cy’umwiherero aba bakobwa bazahabwa inyigisho zizibanda ahanini ku muco, ubumenyi bw’Isi, amateka y’u Rwanda, ubukungu, kwihangira imirimo, kumenya guhanga udushya n’ibindi bitandukanye.

Bazagirana ibiganiro byibanda ku nsanganyamatsiko zitandukanye n’abayobozi batandukanye ndetse bazasurwa na bamwe mu bantu bafata nk’icyitegererezo mu buzima bwabo.

Ikindi n’uko aba bakobwa bose bazaganirizwa ku bijyanye n’imishinga yabo kugira ngo bazayinoze neza. Ati “Miss Rwanda igamije guteza imbere umwana w’umukobwa ariko abakobwa nabo bagiramo uruhare mu iterambere ry’iki gikorwa.”

“Miss Rwanda iri hano ariko namwe nk’abakobwa nimugire icyo mukora kugira ngo mufashe abanyarwanda. N’ubwo watekereza igisubizo cy’ikibazo kimwe n’undi akagikora byatanga umusaruro kuri benshi.”

Ishimwe avuga ko buri mukobwa wese ari mwiza ariko ko ikizamutundukanya n’abandi ari uko azakoresha ubumenyi, ubwiza n’umuco mu guhindura sosiyete.

Ati “Ugasanga umwana iminsi ya mbere ntarya…Kuba Nyampinga ntabwo bivuze ngo ugomba kuba unanutse. Icyo nshaka kubabwira nimube mwebwe…

“Niba usanzwe usabana n’abandi sabana n’abandi. Nimukoresho ibyo musanzwe mufite. Ariko kuva ku rwego rumwe ugahita usimbuka ntabwo byavamo.”

Yavuze ko ibiranga umukobwa ufite intego ari uko agumana ikinyabupfura. Ati “Mugumishe hasi ibirenge”.  

Yavuze ko ba Nyampinga bababanjirije bagaragaje indangangaciro ko nabo bakwiye gutera ikirenge mu cyabo. Yavuze ko nk’abategura iri rushanwa bifuza umukobwa ufite ubuzima bufite intego.

Ababyeyi babwiwe ko bemerewe gusura umwana w’abo. Umubyeyi wazanye umwana mu mwiherero ni nawe uzamusubiza mu rugo.

Yabwiye abakobwa 20 bahataniye ikamba ko ntawe ukwiye kumva ibivugwa ko hari abashyigikiwe n’abantu bo ku ruhande. Ati “Ni ikamba waryiyambika…Wikwemera ko abantu bagushaka ngo akunyuze mu nzira zitarizo…Ube wavuzwe, utavuzwe, ube uziranyi n’akanaka…

Yungamo ati “Yaba umunyamakuru, yaba abategura irushanwa nta muntu uzakugira Nyampinga ikamba uzaryiyambika. Miss ushoboye niwe uzatsinda…Aho mugeze aha mwese muri abatsinzi.”

Nimwiza Meghan Nyampinga w’u Rwanda 2019 yifurije ishya n’ihirwe abakobwa 20 bahatanira kumusimbura. Yavuze ko umwiherero w’ibyumweru bibiri ugiye kubigisha ubundi buzima.

Ati "Muri boot Camp hari igihe kigera ukumva nta cyizere ufite nanjye ahantu nkaha narahageze. Uba utekereza kucya gufasha gutaha hakiri kare. Kuri final nashatse kubeshya ko ndwaye kugira ngo najya kuri stage. Kuba muri hano mwatsinze. Muri Boot Camp, mwishime kuko mwese mwatsinze.”

Yasabye buri mukobwa uhatanira iri kamba kuba uwo ari we kurusha uko atekereza kwigana nka ‘runaka’ wamubanjirije mu irushanwa. Yavuze ko byaba byiza abakobwa bashyize hamwe bagafatanya.

Ati "Nk’uko babivuze mwese muri ba-Miss. Ntawe uzabakuraho Miss.”

Muri iki gihe cy’umwiherero abakobwa bazakora ibizimani byubakiye ku marushanwa mpuzamahanga bizatuma hatoranywa 10.

Umukobwa umwe muri aba 10 azatoranywa n’abantu ku rubuga rwa internet ndetse no kuri ‘SMS’ bizatangira ku wa kabiri w’iki cyumweru kiri imbere.

Abakobwa 10 nibo bazatoranywamo Nyampinga w’u Rwanda 2020 nyuma y’uko banyuze imbere y’Akanama Nkemurampaka. Hazatangazwa abakobwa 3 ari nabo bazavamo Miss Rwanda 2020 n’ibisonga bye.

Abakobwa bazatorwa hifashishijwe nimero zibaranga.

Mu cyumweru cya mbere aba bakobwa bakoze imikoro ngiro bakoreye mu ngo aho batuye.

Umwiherero utangiye kuri uyu wa 09 Gashyantare uzasozwa ku wa 22 Gashyantare 2020.

Umunsi wa nyuma w’iri rushanwa uzabera muri Intare Conference Arena guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Abakobwa 20 bagiye mu mwiherero wa Miss Rwanda 2020 ni Irasubiza Alliance [No 11], Nishimwe Naomie [No 31], Mutesi Denyse [No 28], Ingabire Gaudence [No 8], Ingabire Rehema [No 10], Musana Teta Hense [No 26], Kirezi Rutaremara Brune [No 17], Mukangwije Rosine [No 21], Ingabire Diane [No 7], Ingabire Jolie Ange [No 9].

Mutegwantebe Chanice [No 27], Kamikazi Rurangirwa Nadege [No 15], Akaliza Hope [No 1], Umuratwa Anitha [No 42], Marebe Benitha [No 18], Teta Ndenga Nicole [No 35], Uwase Aisha [No 51], Nyinawumuntu Rwiririza Delice [No 33], Umutesi Denise [No 43] ndetse na Umwiza Phionah [No 47].

Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Inspiration Back Up itegura irushanwa rya Miss Rwanda

Miss Nimwiza Meghan yahanuye abakobwa 20 bazavamo uzamusimbura

Abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2020 bahawe impanuro

Abakobwa basabwe kwigirira icyizere kurusha kumva ko hari undi muntu ku ruhande uzabafasha kugera ku ikamba


Abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2020 baherekejwe n'ababyeyi babo




Abakobwa bahataniye ikamba batangiye umwiherero kuri iki cyumweru

Nishimwe Naomi aherekejwe n'abo mu muryango we

Kirezi Rutaremara Brune agera muri Intare Conference Arena

Akanyamuneza ku bakobwa bitabiriye umwiherero wa Miss Rwanda 2020

ABATEGURA MISS RWANDA BAVUZE KURI MISS JOLLY

MISS MEGHAN YAHANUYE ABAKOBWA 20 BAHARANIRA KUMUSIMBURA

IHERE IJISHO UKO ABAKOBWA 20 BEREKEJE MURI BOOTCAMP


AMAFOTO: Afrifame Pictures

VIDEO: Murindabigwi Eric Ivan






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kezati 4 years ago
    Njyewe ntagitekerezo ntanga nabibutsaga ko mwakura kuriyo liste yanyu yaba Miss mwahisemo Mpinganzima Josephine kuko bigaragarako mwamusimbuje abomwebwe muba mwihitiyemo kubwamarangamutima yanyu





Inyarwanda BACKGROUND